
Imiryango itatu y'abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi, ituye mu Murenge wa Gishubi ho mu Karere ka Gisagara yorojwe inka, iki gikorwa kikaba cyarateguwe na komisiyo y'igihugu y'amatora.
Kuwa 28 Mata 2012 mu Karere ka Gisagara, mu Murenge wa Gishubi habereye igikorwa cyo koroza inka imiryango itatu y'abacitse ku icumu rya Jenoside, kitabirirwa n'umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage madamu UWINGABIYE Donatille, Perezida wa IBUKA muri aka Karere, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Gishubi, Umuhuzabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora mu turere twa Gisagara na Huye.
Mu ijambo yagejeje ku baturage, Perezida wa IBUKA mu karere ka Gisagara Bwana UWIRINGIYIMANA Emmanuel, yashimiye Komisiyo y'Igihugu y'Amatora yibutse ko aba bantu bakeneye ifumbire ikabagabira nyuma y'imyaka 18 nta tungo bafite kuko izo bari bafite zariwe muri jenoside. Yabijeje ko inka bagabiye iyi miryango bazazifata neza kuko bari basanzwe ari aborozi. Yongeye gusaba abantu bose bateganya gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside ko babafasha ku buryo burambye aho kubaha ibintu bibafasha umunsi umwe.
Umuhuzabikorwa w'Amatora muri Gisagara na Huye wari muri ibi birori yavuze ko ibyo bakora atari ugutegura amatora anyuze mu mucyo gusa ahubwo banigisha kubana neza n'abandi. Yatangaje ko ubumwe n'ubwiyunge bigisha aribwo bwatumye abakorerabushake bateranya inkunga bakagura izi nka kugira ngo rube urugero ku bandi banyarwanda ngo bagire umutima wo gufata mu mugongo abacitse ku icumu rya jenoside kuko ari ikimenyetso gifatika cy'ubumwe n'ubwiyunge.
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu Karere madamu UWINGABIYE Donatille wari umushyitsi mukuru muri ibi birori yashimye abagize igitekerezo cyo koroza aba baturage, maze nabo abasaba kuzafata neza inka bahawe kuburyo zizororoka, bakoroza bagenzi babo badafite itungo kandi barikeneye.
Inka eshatu zatanzwe mu nkunga yegeranyijwe n'abakorerabushake bo mu Karere ka Gisagara
Posts Related to Rwanda | GISAGARA: IMIRYANGO 3 Y'ABACITSE KU ICUMU RYA JENOSIDE YOROJWE INKA
Imiryango icyenda y'abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994 bo mu karere ka Burera tariki ya 12/04/2012 bagabiwe inka ...
Abayobozi b'akarere n'abacitse ku icumu bemeje ko inkunga yakusanyijwe mu gihe cy'icyunamo izagurwa inka zo koroza abacitse ku icumu. Icyo cyemezo cyafatiwe mu nama yateranye ...
Imiryango icyenda y'abacitse ku icumu rya Jenoside mu karere ka Burera, tariki 12/04/2012, bagabiwe inka zo gukomeza kubafasha mu mibereho yabo. Mukarugwiza Ancilla ukomoka mu ...
Mu mwaka wa 2011 abacitse ku icumu rya jenoside bo mu murenge wa ndora batuye mu midugudu ya ndora ,nyabitare na Rugara bahuye n'ikibazo cyo ...
Abaturage bitabiriye icyo gikorwa Ubuyobozi bw'umurenge wa Muko mu karere ka Gicumbi, tariki 23/02/2012, bwakoze igikorwa cyo kujonjora abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye bazahabwa ...

0 comments:
Post a Comment