Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Bahoneza | Rwanda Social Welfare | Rwanda Nutrition | Rwanda social development: Rwanda | Nyanza: Imbwa zitagira ba nyirazo zihangayikishihe abaturage

Bahoneza | Rwanda Social Welfare | Rwanda Nutrition | Rwanda social development
Bahoneza | Rwanda Social Welfare | Rwanda Nutrition | Rwanda social development
Rwanda | Nyanza: Imbwa zitagira ba nyirazo zihangayikishihe abaturage
May 2nd 2012, 07:58

Imbwa zitagira bene zo zirirwa zizerera zikanarara zimoka mu ijoro zihangayikishije abaturage bo mu midugudu ya Kavumu, Akirabo na Majyambere mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza batinya ko umunsi umwe zazagira uwo zirya muri bo.  

 

Rwanda Imbwa y'inyagasozi Rwanda | Nyanza:  Imbwa zitagira ba nyirazo zihangayikishihe abaturage

Imbwa y'inyagasozi

 Abaturage bo muri iyo midugudu bavuga ko izo mbwa zikora icyo bise agakungu ku manywa zikirirwa ziyagara hanyuma bwamara kwira zikamoka ku buryo buhungabanya umutekano wabo.

Izo mbwa zituraza rwa ntambi  kandi ntitukijya mu bwiherero bwo hanze nijoro kubera gutinya ko zaducamo kabiri zikaturya ntibigire uwo bibazwa kuko zitagira ba nyirazo.

Ayo ni amagambo ahuriweho n'abo baturage bo muri iyo midugudu binubira bahungabanyirizwa umutekano n'izo mbwa.  Hari na bamwe mu baturage bavuga ko basigaye bikiranura n'ikibazo cy'umubiri bakoresheje indobo n'ibindi bikoresho batiriwe basohoka  nijoro mu nzu zabo kubera gutinya izo mbwa z'inyagasozi bavuga ko ari ibihomora.

Usibye kuba abo baturage batinya ko izo mbwa zabarya, baranatabariza amatungo yabo ngo kuko bakeka ko nizibura abo zirya zizirara mu matungo yabo zikayarya ubutayababarira. Niko bamwe muri bo bakomeje babivuga. Aho bigeze ariko nta n'umwe zirarya muri bo uretse impungenge nyinshi bazifitiye ko bizagera zikabahukamo.

Ikibazo cy'izi nyakabwana umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Busasamana, Muganamfura Sylvestre avuga ko ari kimwe mu bibazo byahungabanyije umutekano w'abaturage muri uku kwezi kwa Mata 2012 twasoje.

Yakomeje avuga ko kimwe n'abaturage ayoboye nawe ahangayikishijwe n'izo mbwa zirirwa ziyagara kandi zitagira ba nyirazo byaryozwa mu gihe cyose hari uwo zarumye.

Iki kibazo cyanagaragajwe n'ubuyobozi bw'uyu murenge wa Busasamana mu nama y'umutekano y'akarere ka Nyanza yabaye kuri uyu wa mbere tariki 30/04/2012 ariko yasojwe nta ngamba igifatiye.

 


Posts Related to Rwanda | Nyanza: Imbwa zitagira ba nyirazo zihangayikishihe abaturage

share save 171 16 Rwanda | Nyanza:  Imbwa zitagira ba nyirazo zihangayikishihe abaturage

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment