
Ubuyobozi bw'inzego z'ibanze na polisi biyemeje gufatanya mu kurwanya ibiyobyabwenge kuko ari byo ntandaro y'umutekano mukeya mu Mujyi wa Gakenke. Uwo ni umwanzuro wasohotse mu nama y'umutekano yaguye yabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 30/04/2012.
Mu byaha 21 byabaye mu karere mu kwezi gushize kimwe cya kabiri cy'ibyo byaha bijyanye no gukubita no gukomeretsa ahanini byabereye mu mujyi wa Gakenke hakigaragara ibiyobyabwenge bigizwe n'inzoga z'inkorano, kanyanga n'urumogi.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Gakenke, CIP Gatera yavuze ko ibyaha 97% byo gukubita no gukomeretsa bikorerwa mu kabari 3% bikabera mu ngo kubera amakimbirane hagati y'abashakanye.
Avuga kandi ko ibyo byaha bibera mu bubari biterwa n'ubusinzi bukabije no kutubahiriza amasaha yagenewe akabari aho banywa igihe kirekire bikaba intandaro zo kurwanya.
Aha, hasabwe ubufatanye hagati y'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze na polisi hatugwa agatoki utubari ducuruza inzoga z'inkorano, kanyanga ndetse n'abantu bacuruza urumogi kugira ngo batabwe muri yombi.
Uretse icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, icyaha cyo kwangiza abana cyaje ku mwanya wa kabiri. Abayobozi b'inzego z'ibanze bahamagariwe kucyirwanya bivuye inyuma mu rwego rwo kugica burundu.
Inama y'umutekano yagarutse ku bacukuzi b'amabuye y'agaciro ko basabwa kugira ibyangombwa bibemerera gucukura no kubahiriza amabwiriza ajyanye kurinda ibidukikije, bityo bagacukura ibyobo bifata amazi bayungururiramo amabuye ayo mazi ntiyanduze imigezi kandi bakarinda ubuzima bw'abacukuzi babashakira ubwisungane bw'ubuzima. Abatazubahiriza ibyo bagomba guhagarikwa.
Posts Related to Gakenke : Ubuyobozi na Polisi biyemeje gufatanya mu kurwanya ibiyobyabwenge
Umuyobozi w'akarere ka Kayonza Mugabo John, tariki 24 gashyantare 2012 yasabye ubufatanye mu bayobozi b'inzego z'ibanze kugira ngo bace intege burundu abaturage benga inzoga ya ...
Ikoreshwa n'ikwirakwizwa ry'ibiyobyabwenge ni cyo cyaha cyaje ku isonga mu guhungabanya umutekano mu karere ka Kayonza mu kwezi gushize. Ibi byatangarijwe mu nama yaguye y'umutekano ...
Abafatankwe inzoga yitwa ibikwangari Abagabo bane bacuruza inzoga zikunze kwitwa ibikwangari hamwe n'abasore 11 bavugwaho gukina urusimbi no kunywa urumogi, kuva tariki 20/12/2011, bafungiye kuri ...
Umuyobozi w'akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah Icyegeranyo ku byaha byahungabanyije umutekano w'abantu mu karere ka Nyanza muri Werurwe 2012 cyashyizwe ahagaragara tariki 26/03/2012 cyerekanye ...
Abayobozi b'inzego z'ibanze barahamagarirwa kwita ku mutekano w'abacitse ku icumu n'inzibutso ku buryo bw'umwihariko mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w'i 1994. ...
0 comments:
Post a Comment