
Kuri uyu wa 26/04/2012 ikigo cy'imiyoborere mu Rwanda (Rwanda Governance Board) cyagiranye ikiganiro n'abantu batandukanye bakorera mu karere ka Kirehe barimo n'abakozi b'akarere mu rwego rwo kurebera hamwe uburyo bazamura uruhare rw'umuturage mu bikorwa bimukorerwa mu rwego rwo kwiteza imbere.
Gahunda y'iki kigo ngo ni ugufasha abayobozi batandukanye kugaragariza abo bayobora ibibakorerwa,n'uko serivise zitangwa. Antoine Rubagumya ni umuyobozi w'ikogo cy'imiyoborere mu Rwanda(RGB) avuga ko imiyoborere myiza itagerwaho abaturage bakennye,aho akomeza avuga ko ari byiza gushishikariza abaturage kugira uruhare mu bikorwa bibakorerwa,iki kigo muri gahunda kiba gifite ni ugutanga amahugurwa ku bayobozi bahereye mu nzego z'ibanze mu rwego rwo kugaragariza abaturage ibikorwa bibakorerwa aho bavuga ko iyo abaturage bishyize hamwe nta kibananira.
Nkuko iki kigo kibitangza ngo ubushakashatsti bwakorewe mu turere ku miyoborere n'itangwa rya serivise basanze serivise y'ubutaka ariyo ifite ibibazo byinshi bidakemuka, Rwagasana Erneste Perezida wa njyanama y'akarere ka Kirehe yavuze ko bagiye kureba uko buri wese yakwikosora ku ruhande rwe mu gutanga serivise.
Ubu bushakashatsi bukaba bwarakorewe mu turere 5 aho iki kigo cy'imiyoborere mu Rwanda gisanga ari byiza kugeza ubushakashatsi buba bwakozwe kubo bugenewe.
Posts Related to Imiyoborere myiza ntiyagerwaho abaturage bakennye-Rubagumya
Abayobozi b'akarere ka Kirehe, abayobozi b'imirenge n'abashinzwe irangamimerere mu mirenge, tariki ya 22 ukuboza, 2011 basobanuriwe icyo ikigo cy'urwego rw'igihugu ngishwanama ku miyoborere (Rwanda Governance ...
Intumwa ya rubanda, Musemakweri Jean Baptiste, arakangurira ba rwiyemezamirimo hamwe n'abayobozi batandukanye bakorera mu karere ka Kirehe gutanga serivise nziza mu byo baba bakora. Mu ...
Mu kwezi kwahariwe imiyoborere myiza, abaturage bakomeje gusabwa kugira uruhare mu kwimakaza imiyoborere myiza. Ibi byatumye twegera bamwe mu bayobozi batandukanye maze batubwira uko bumva ...
Abayobozi b'utugari bagera kuri 4 bakorera mu mirenge ya Gitoki, Nyagihanga na kiramuruzi basohowe mu nama n'umuyobozi w'akarere ka Gatsibo Ambroise Ruboneza nyuma yo gucyererwa ...
Mu karere ka Kirehe mu ntara y'iburasirazuba tariki ya 6 mutarama hateraniye amarushanwa ku miyoborere myiza aho abaturage baturutse mu mirenge barushanwaga ku rwego rw'akarere ...
0 comments:
Post a Comment