Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Bahoneza | Rwanda Social Welfare | Rwanda Nutrition | Rwanda social development: Rwanda | Abana bavuka ku babyeyi bakoze jenoside ntibagomba kugira ipfunwe ry’ibyo abababyeyi babo bakoze – Florentine

Bahoneza | Rwanda Social Welfare | Rwanda Nutrition | Rwanda social development
Bahoneza | Rwanda Social Welfare | Rwanda Nutrition | Rwanda social development
Rwanda | Abana bavuka ku babyeyi bakoze jenoside ntibagomba kugira ipfunwe ry'ibyo abababyeyi babo bakoze – Florentine
May 1st 2012, 08:27

Abana bavuka ku babyeyi 300x168 Rwanda | Abana bavuka ku babyeyi bakoze jenoside ntibagomba kugira ipfunwe ry'ibyo abababyeyi babo bakoze – Florentine  Umuhoza Florantine, ni umukobwa w'inkumi ufite imyaka 18. Yamenye ubwenge se wamubyaye atakiriho ariko yumva abaturanyi bavuga ko yari mu bakoze jenoside. Ibyo ariko ngo byamuteraga ipfunwe mu bandi bana kuburyo yabagaho mu bwigunge. Nyamara kuganira n'abandi byatumye yiyakira akaba yiteguye gufatanya n'abandi kubaka igihugu.

Ubwo yatangaga ubuhamya bwe mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 18 jenoside yakorewe abatutsi mu murenge wa Nyarubaka mu karere ka Kamonyi, tariki 29/4/2012, uyu mukobwa wavutse mu 1994 yavuze ukuntu yashegeshwe n'agahinda ubwo yumvaga ibyabaye mu Rwanda .

Florentine ngo yabwirwaga n'abaturanyi ko se umubyara ari umwe mu bishe abatutsi muri jenoside maze bikamubabaza cyane. Kuko se yari yarapfuye, yahisemo kubibaza neza umubyeyi umurera maze na we amuhamiriza ko se yakoze jenoside.

Kuba mu murenge wa Nyarubaka ari hamwe mu hiciwe abana benshi muri jenoside, uyu mwana w'umukobwa yatekerezaga ukuntu abo bana bishwe baba ari urungano rwe n' inshuti ze, ariko Se akaba ari we wabamariye ku icumu, maze bikamutera kwigunga.

Ibiganiro bagirana n'abandi bana bafite amateka kuri jenoside mu Ishyirahamwe bahuriramo ryitwa Twiyubake Peace Family, ni bimwe mu byafashije umwana kwiyakira. Arakangurira abandi bana bavuka ku babyeyi bakoze jenoside, kutagira ipfunwe ry'ibyo ababyeyi babo bakoze, ahubwo bagafatanya n'abandi kubaka igihugu birinda ingengabitekerezo ya jenoside ngo ibyabaye bitazasubira.

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe ubukungu imari n'iterambere, Uwineza Claudine, yashimye ubuhamya bw'uwo mwana n'ishyirahamwe abo bana bahuriramo kuko birimo gutanga icyizere cy'ejo hazaza. Aragira ati" kubona hari abana bato bishyize hamwe bashingiye ku ngaruka za jenoside biratanga icyizere kuri ejo hazaza h'u Rwanda".

Uyu muyobozi akomeza asaba abana bose bafite ibikomere bya jenoside kwibumbira mu mashyirahamwe bahuriramo n'abandi, aho kwishora mu biyobyabwenge. Ati "uyu ni wo muti wo kwiyunga nyawo aho kwishora mu biyobyabwenge".

Yibukije abari aho ko hari n'abandi bantu bazwi ko babaye ba ruharwa mu gukora jenoside. Avuga ko byaba byiza abana babo na bo begereye abandi mu ishyirahamwe bagafatanya kwomorana ibikomere batewe n'ababyeyi babo.

Ishyirahamwe Twiyubake Peace Family rihuza urubyiruko rwagizweho ingaruka na jenoside yakorewe abatutsi mu1994, rugizwe  n'imfubyi za jenoside, abana bavutse kubera ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakorewe ababyeyi babo muri jenoside, abavuka ku babyeyi bakoze jenoside ndetse n'imfubyi za jenoside zitazi inkomoko.

Umuyobozi waryo Utamuliza Gisa Fidelité atangaza ko mu bikorwa bakora, bagerageza kumvisha abo bana ko ibyabaye nta ruhare babigizemo, bakabasaba gutahiriza umugozi umwe ngo bubake igihugu. Ati "hishwe ubwoko bumwe ariko ingaruka zigera ku banyarwanda bose".

Iryo shyirahamwe rikaba ryasabye abakomoka I Nyarubaka gufatanya mu gukora ubuvugizi ku kubaka Ikimenyetso cy'urwibutso cy'abana bagera kuri 76 b'abahungu biciwe aho I Nyarubaka kuri bariyeri ya Kanserege.


 

 

Posts Related to Rwanda | Abana bavuka ku babyeyi bakoze jenoside ntibagomba kugira ipfunwe ry'ibyo abababyeyi babo bakoze – Florentine

share save 171 16 Rwanda | Abana bavuka ku babyeyi bakoze jenoside ntibagomba kugira ipfunwe ry'ibyo abababyeyi babo bakoze – Florentine

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment