Abahwituzi bo mu murenge wa Rubaya mu karere ka Gicumbi baratangaza ko kugira umwambaro ubaranga bizatuma babasha gutunganya akazi kabo neza.

Bamaze kwambara imyenda bahawe baje kwiyereka
Aba bahwituzi bavuga ko mbere wabaga utashobora kubatandukanya n'abandi baturage ku buryo iyo wabaga uri guhwitura umuturage ngo yitabire gahunda za leta mbere yabanzaga kwanga kuko akenshi babazaga uwo uri we babasubiza ko ari abahwituzi bakababaza ikimenyetso kerekana ko ari bo nk'uko Munyakazi Cumugabe abitangaza.
Umwe mu bahwituzi bahawe umwambaro Kananura Charles avuga ko umwambaro babahaye uzabafasha kugira agaciro no gukora akazi kabo neza kuko hari bamwe mu baturage bangaga kubumva bitewe no kutagira ikibaranga kandi kibatandukanya n'undi muntu wese.
Ati "birumvikana ko hari n'uwashoboraga guhohotera umuntu runaka yiyita umuhwituzi kandi atari we ubu turasanga hari byinshi bizadufasha mu kunoza no gukora akazi kacu ko guhwiturira abaturage gahunda za Leta.
Ikindi avuga ni uko henshi aho bamaze kubona iyi myambaro byatanze umusaruro mwiza kuko abaturage bakurikiza inama babaha bitewe n'uko baba babona ko ari umurimo batorewe wo gukangura abaturage.

Babyinnye ikinimba hamwe n'abaturage bitabiriye umuhango
Aba bahwituzi kandi ntibahwawe umwambaro gusa bahwe n'inkweto ndetse na za terefone zigendanwa.
Ncamubanzi Isdole ati " ubu mbonye umwambaro uzajya undinda imbeho, by'umwihariko na telephone izajya ituma ntanga amakuru ku gihe kandi akagera kuri benshi inkweto zizajya zindinda urume rwa mugitondo, ndetse n'indangururamajwi imfasha kugeza ubutumwa ku bantu benshi."
Kuwa 28/5/2012 umuyobozi w'umurenge wa Rubaya Ngendabanga Jerome ubwo yashyikirizaga ku mugaragaro abo bahwituzi imyambaro ndetse n'ibikoresho, yavuze ko bagomba kwihatira gucunga umutekano w'abantu n'ibyabo ndetse ari nako bakangurira abaturage kwitabira gahunda za leta.

Ngendabanga Jerome umunyamabanga nshingwabikorwa ageza ijambo ku bahwituzi
Yagize Ati "murusheho gufatanya n'abajyanama b'ubuzima gukangurira ababyeyi batwite kujya kwisuzumisha kwa muganga ndetse no kubyarira kwa muganga, bagakingiza abana babo, kwitabira umuganda n'ibindi bikorwa bya leta bigamije iterambere".
Iki gikorwa cyo gutanga umwambaro kubahwituzi bo mu karere ka Gicumbi uzakomeza mu mirenge yose uko ari makumyabiri n'umwe igize ako karere buri murenge uzajya uhwabwa ibara ryawo kugirango bibafashe gutandukanya abahwituzi bo muri buri murenge.
Posts Related to Rwanda : Guhabwa umwambaro ubaranga bizabafasha gukora akazi neza
Abahwituzi bo mu murenge wa Nyankenke mu Karere ka Gicumbi abaturage bagiye kubagurira ibikoresho byo kujya bakoresha mu murimo wabo wo guhwitura. ...
Abakangurambaga b'isuku n'isukura mu karere ka Nyaraguru baravuga ko nyuma yo guhabwa amagare n'umushinga PEPAPS ubu gutunganya akazi kabo bisigaye biborohera. Ayo magare abafasha kugera ...
Aya magambo Minisitiri Nzahabananimana yayavugiye mu Murenge wa Ruhashya wo mu Karere ka Huye ku itariki ya 8 Werurwe. Hari mu gikorwa cyo kwizihiza umunsi ...
Abaturage batishoboye mo mu mirenge ya Gasange, Muhura na Kageyo bashyikirijwe ingurube 240 mu kubafasha kwihutisha iterambere ryabo kuko nyuma yo kubona ko amatungo y'ingurube ...
Kungurana ibitekerezo, guhahamo inararibonye no kumenyekanisha ibyo bakorera abaturage ni bimwe mubyari biteganyijwe kuzava mu imurikabikorwa ryateguwe ku wa 27 Ukwakira 2011 n'Ihuriro y'Abafatanyabikorwa b'Akarere ...

0 comments:
Post a Comment