Umunsi wo kurinda umutungo bwite w'ubwenge wijihirijwe i Huye, ku cyicaro cy'Ingoro z'Igihugu z'Umurage w'u Rwanda (INMR), kuwa 25 Gicurasi. Mu biganiro byaranze uyu munsi, hagaragajwe ko bikwiye ko Abanyarwanda bose basobanukirwa n'icyo ari cyo umutungo bwite w'ubwenge, ndetse n'itegeko riwugenga rigashyirwa mu bikorwa ku buryo bugaragara.
Umuliisa B. Alphonse, Umuyobozi Mukuru wa INMR, yagaragaje ko iki kigo gifite imitungo myinshi ariko ikaba itarinzwe. Yagize ati: "Iyi Ngoro y'Umurage y'i Huye irimo ibintu byinshi, cyane cyane amafoto, ariko ntabwo turabasha gushyiraho uburyo bwo kubirinda ku buryo twabasha gukurikirana uwo twabisangana wese. "
Uretse n'ibyo, ingoro z'igihugu z'umurage ziteye ku buryo abantu bazinjiramo banyuze ahantu hatandukanye, bitewe n'uko nta ngo zikomeye zihakikije. Ibyo bituma nta wamenya igihe abantu bahinjiriye. Bafatiye ku kuntu ingoro z'umurage zo mu bindi bihugu ziba zirizwe, abari bitabiriye ibiganiro byo kuri uyu munsi basanze INMR igomba gushaka uburyo yakemura iki kibazo.
Ikigo cy'ubushakashatsi mu by'ubuhanga n'ikoranabuhanga, IRST, cyerekanye uburyo gikora ubushakashatsi ku miti gihereye ku buvuzi gakondo. Ibiti byifashishwa muri ubu bushakashatsi biboneka mu mashyamba kimeza akiboneka mu Rwanda. Iki kigo kandi cyandika n'ibitabo bigaragaza ubushakashatsi bwakozwe mu kugera kuri iyi miti.
Abari bitabiriye ibiganiro basanze IRST igomba gushyiraho ingamba zo kurinda uburyo bakoramo iyi miti kugira ngo hatazagira ababigana. Basanze kandi n'ibyo biti biri mu mashyamba kimeza bitarinzwe ku buryo nta wakwizera ko abanyamahanga batabyiba. Umwe mu bari muri iyi nama yagize ati: "Ikoranabuhanga ryateye imbere ku buryo umuntu ashobora gufata ikibabi kimwe akagikuramo ingemwe zo guhinga ibindi biti bimeze nka cyo. Hari hakwiye gufatwa ingamba zo kurinda umutungo wo mu mashyamba kimeza yacu."
Ku bw'ibyo, umuyobozi mukuru wa INMR yifuje ko hifashishijwe impuguke, ikigo ayobora cyakorana na IRST ndetse na Minisiteri y'inganda (MINICOM), bagashyiraho ingamba zo kurinda imitungo igaragara muri ibi bigo.
Posts Related to Birakwiye ko itegeko rigenga umutungo bwite w'ubwenge rishyirwa mu bikorwa
Komisiyo ishinzwe umutungo mu nama njyanama y'akarere ka Nyamasheke, imaze gusura uduce dutandukanye tugize aka karere, yagaragaje ko hari imitungo y'akarere iri hirya no ...
Dukwiye guha indimi z'amahanga umwanya wazo ariko ntizikwiye kuvangira ikinyarwanda cyangwa ngo zigikomere kuko ni umutungo twisangiye nk'abanyarwanda. ...
(Ibumoso) Guverineri Munyentwari Alphonse hamwe na Munyandamutsa Jean Paul, umukozi w'ikigo cya RGB Ikigo cy'igihugu gishinzwe imiyoborere myiza ( RGB) cyateguye amahugurwa mu karere ka ...
Nk'uko bigaragazwa n'umwe mu baturage utuye mu gace k'imisozi miremire mu Karere ka Ngororero, yishimira uburyo babasha kugira itumanaho ku buryo baganira n'abari kure y'u ...
Minisitiri w'urubyiruko Nsanzimana Jean Philibert aratangazako, minisiteri ayobora yatangiye gutekereza uburyo yashyiraho ikigo kigisha imyuga itandukanye, gusa iki kigo kikazajya cyakira urubyiruko rw'abakobwa ruzajya rufatirwa ...
Google+
0 comments:
Post a Comment