Kuri uyu wa 26/04/2012, ikigega FARG gifasha abana bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda; cyatanze matera 444 zihabwa abana bafashwa n'icyo kigega mu mashuri mu Karere ka Nyabihu nk'uko Rwamucyo Francois yabidutangarije.
Ubwo twaganiraga nawe, yari mu gikorwa cyo kujyana izo matera ku bigo by'amashuri hirya no hino mu karere ka Nyabihu ngo zishyikirizwe abana bazigenewe mu bigo by'amashuri bitandukanye aho biga.
Uretse ibikorwa nk'ibi, FARG ikaba ikora n'ibindi bikorwa, nko kurihirira abana bacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye, kubaha ibikoresho by'ishuli, gufasha abacitse ku icumu batishoboye mu bijyanye n'ubuvuzi, kubakira abatagira aho baba barokotse genocide yakorewe abatutsi n'ibindi. Ibyo byose bikaba bifasha yaba abo bana mu mashuri no mu myigire yabo, yewe n'abandi bafashwa n'icyo kigega mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Posts Related to Rwanda | Nyabihu:Matera 444 nizo zatanzwe na FARG ku banyeshuri bo mu mashuri yisumbuye bafashwa n'icyo kigega
Abacitse ku icumu rya genocide batishoboye bo mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Rutsiro, barashima ibikorwa bitandukanye bibafasha kwiteza imbere, badahwema kugezwaho mu buryo ...
Umuyobozi w'akarere ka Burera aratangaza ko agiye gukora ubuvugizi kugira ngo abana bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda bo mu karere ka ...
Abacitse ku icumu rya genocide batishoboye bo mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Rutsiro, barashima ibikorwa bitandukanye bibafasha kwiteza imbere, badahwema kugezwaho mu buryo ...
Ingaruka za Jenoside yakorewe abatutsi mu w'1994 mu Rwanda ni nyinshi. Muri zo harimo benshi bagiye babura ababo bagasigara ari imfubyi zibana nta mubyeyi n'umwe ...
Ingaruka za Jenoside yakorewe abatutsi mu w'1994 mu Rwanda ni nyinshi. Muri zo harimo benshi bagiye babura ababo bagasigara ari imfubyi zibana nta mubyeyi n'umwe ...

0 comments:
Post a Comment