
Perezida Hosni Mubarak wa Misiri amaze kwegura nyuma y'ibyumweru birenga bibiri mu gihugu cye hakorwa imyigaragambyo yo gusaba ko ava ku butegetsi, nyuma y'amasaha atarenga 24 atangaje ko adashobora kwegura ahubwo agabanye ubutegetsi na Visi Perezida we
Amakuru yo kwegura kwe yakiranywe ibyishimo n'impundu n'imbaga y'abaturage bari mu kibuga cya Tahrir mu mujyi wa Kayiro, Alexandria n'ahandi mu Misiri.
Visi perezida, Omar Suleiman, yavuze ko ububasha bwa Mubarak bwafashwe n'inama nkuru ya gisirikare iyobowe na Minisitiri w'ingabo Field Marshal Mohamed Hussein Tantawi
Ibyo guha ubutegetsi igisirikare ariko binyuranyije n'amategeko kuko ubundi ari umukuru w'inama y'abadepite ariwe ugomba gusimbura perezida mu bihe nk'ibyo Misiri irimo.
Umwe mu barwanya ubutegetsi Mohammed ElBaradei yavuze ko ari umunsi utagira uko usa mu buzima bwe.
Ishyaka rya gisilamu Les Freres Musulmans (Muslim Brotherhood) ryashimiye igisirikare kuba cyubahirije ibyo cyari kiyemeje cyo kudakoresha ingufu kirukana abigaragambya.
Muri Tunisiya abaturage bagiye mu mihanda kwishimira ibyo abanyamisiri bagezeho. Naho Perezida Obama yishimiye iyegura rya Mubarak asaba abashinzwe kuyobora guhita bashyira mu bikorwa ibyo abaturage bifuza
Urukundo
Baza Shangazi
Shakisha ku Urwego.com
Perezida Hosni Mubarak wa Misiri Yeguye
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment