Mu matora aherutse kuba muri Afrika y'Epfo muri iki cyumweru gishize, ishyaka ANC ryarwaniye ivanwaho rya Apartheid muri Afrika y'Epfo ni ryo ryegukanye umwanya wa mbere n'amajwi hafi 66ku ijana bikaba biteganywa umukuru waryo Jacob Zuma ariwe uzaba perezida wa Afurika yepfo. Abakurikirana ibya politiki muri Afurika Y'Epfo bagahamya ko itorwa rye ari nk'igihembo abaturage ba Afurika Yepfo bamugeneye kubera ubwitange yagize mu kubohoza icyo gihugu. Mu by'ukuri imyitwarire ye muri iyi myaka isshize ntiyabaye nta makemwa kubera ibibazo bya ruswa byamuvuzweho, gufata abagore ku ngufu, kutamenya SIDA icyo ari cyo no kuba ari umuntu wiyigishije bamwe badakekaho ubushobozi buhagije ku kuyobora igihugu nka Afurika Yepfo ariko byose muri politiki birashoboka ni nko muri Football.
Urukundo
Baza Shangazi
Shakisha ku Urwego.com
Zuma Oyee
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment