Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Rwanda-Urukingo Rushya ku Bana

Mu Rwanda bagiye gutangiza urukingo rushya ku bana



Mu Rwanda batangije urukingo rw'umusonga ku bana

vaccination, rwanda, childr
U Rwanda rugiye gutangiza umugambi wo gukingira abana indwara y’umusonga ndetse n’izindi zifata imyanya y’ubuhumekero.
U Rwanda rubaye igihugu cya kabiri ku mugabane w’Africa gitangije urukingo nk’uru nyuma y’Afarica y’Epfo.
Imibare itangwa na minisetri y’ubuzima igaragaza ko 25% by’abana bapfa buri mwaka bazira indwara y’umusonga.


urukingo

Amakuru atangwa na ministeri y’ubuzima y’U Rwanda avuga ko uyu mugambi wo gukingira abana uzatangizwa uhereye mu karere k’U Bugesera gahana urubibi n’igihugu cy’U Burundi.
Uru rukingo ruteganirijwe akayabo ka miliyoni 32 z’amadolari mu gihe cy’imyaka 2 umugambi uzamara .
Indwara y’umusonga ni imwe mu ziza ku isonga y’izihitana ubuzima bw’abana benshi dore ko yonyine yihariye urugero rwa 25% y’abana bapfa buri mwaka,Ministri w’ubuzima Dr Richard Sezibera akavuga ko uru rukingo ruje igihe kigeze .


Richard Sezibera

Biteganijwe ko buri mwaka uyu mugambi uzajya ukingira abana bagera ku bihumbi 295 .
Uru rukingo ruzatangirwa ubuntu kuri buri mwana uruhawe mu gihe ikiguzi cyarwo cyagombye kuba amafranga y’amanyawanda akabakaba 12.
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana –UNICEF rivuga ko U Rwanda rwatoranijwe ngo rube kimwe mu bihugu mbarwa bitangirizwamo uru rukingo kubera imigambi ihamye rufite muri gahunda zo gukingira abana .
Mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere U Rwanda ngo ni cyo gihugu cyonyine kigiye gutanga uru rukingo mu gihe muri Africa yose ruri mu bihugu bibiri birutanga inyuma y’Africa y’Epfo .


Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment