Ibisigazwa by'indege yari itwaye Habyarima
Indege ya president Habyarimana yarashwe ishaka kugwa ku kibuga cy' indege cy' i Kanombe, yarimwo n' abategetsi b' Uburundi.
President Cyprien Ntaryamira, yari yaherekeje mugenzi we w' U Rwanda i Arusha, ahaberaga ibiganiro by'amasezerano y' amahoro hagati ya leta y' u Rwanda na FPR.
Icyatumye iyo ndege ya president Habyarimana iraswa kugeza ubu ntikiramenyekana.
Kugez' ubu ntibizwi niba Uburundi har' icyo bumaze kubaza ku rupfu rw' uwo mukuru w' igihugu, n' abandi bategetsi bamwegereye.
Urupfu rw' abo bakuru b' ibihugu rwakurikiwe n' itsembabwoko ryahitanye abantu barenga miliyoni mu Rwanda.
Abayoboke b' ishyaka FRODEBU rya president Ntaryamira, bavuga ko leta y' Uburundi ikwiye kubaza Urwanda n' umuryango mpuzamahanga iby'uru rupfu.
Abenshi bavuga ko iraswa ry'indege yari itwaye Habyarimana ryabaye imbarutso ya genocide mu Rwanda
Inyuma y' imyaka 15,ntibizwi niba u Burundi hari icyo bwakoze kugira ngo hamenyekane icyahitanye iriya ndege yarimo n'umukuru wabwo
Urukundo
Baza Shangazi
Shakisha ku Urwego.com
Mu Burundi baribuka urupfu rwa Ntaryamira
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment