Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Affaire Rose Kabuye-Inzandiko ZO Kumufata Zabaye Zihagaritswe

Rose Kabuye
Rose Kabuye

Icyemezo cy’urukiko ngo gitegeka ko inzandiko zo gufata Madame Kabuye zibaye zihagaritswe ndetse ko ashobora gukomeza imirimo ye akaba yanatembera aho ashaka hose ku isi nta nkomyi.

Gusa uburebure bw’ igihe iki cyemezo kigomba kuba gifite agaciro ntiburahishuka neza cyangwa se niba icyemezo kivuze ihagarikwa ry’ikurikiranwa ry’uyu mutegarugori.

Gusa mu itangazo rigufi rya Ministri w’itangazamakuru ari nawe muvugizi wa Gouvernement ryasomwe kuri Radio y’igihugu U Rwanda ngo rwishimiye icyemezo gisubika impapuro mpuzamahanga zisaba itabwa muri yombi rya Madame Rose Kabuye.

Madame Rose Kabuye ngo ashobora gusubira mu mabanga ye

Itangazo rivuga ko iyi ari intambwe nziza itewe n’ubutabera mpuzamahanga kandi ko Madame Kabuye azakomeza kubuha amakuru bwifuza nk’uko yabikoze kuva yatabwa muri yombi.

Madame Rose Kabuye yari yatawe muri yombi mu kwezi kwa 11 umwaka ushize afatiwe ku kibuga cya Fruncfurt mu Budage .

Kimwe n’abandi basirikare 8 bakuru b’u Rwanda Madame Rose kabuye akekwaho uruhare mu ihanurwa ry’indege ry’uwari umukuru w’u Rwanda General Juvenal Habyarimana.

Gufatwa kwa Rose Kabuye kandi yari yitwaje impapuro z’urugendo zimuha ubudahangarwa kwatumye Leta y’u Rwanda igaragaza uburakari bukomeye.

Bwakurikiwe no guhambiriza uhagarariye u Budage mu Rwanda ndetse n’uwari uhagarariye u Rwanda mu Budage ategekwa guhita agaruka iKigali.

Maitre Bernard Maingain avuga ko abareganwa na Rose Kabuye batarebwa n'icyo cyemezo

Yaba Kabuye ndetse na Leta y’U Rwanda bahakana ko uyu mutegarugori ari umwere ukurikiranywe n’inkiko z’U Bufransa ku mpamvu zihishemo ibibazo bya politiki.

Ariko uwuburanira Madame Kabuye, Maitre Bernard Maingain, yabwiye BBC ko isubikwa ry'imapuro zifata Rose Kabuye bitavuga ko urubanza rurangiye.

Ngo ashobora gusubira mu mabanga ye agaherekeza prezida mu mahanga, ariko ntiyemeza ko ibindi bihuga bidashobora kumufata, gusa avuga ko abyizera.

Maitre Maingain kandi yavuze ko abandi umunani baregwana na Madame Rose Kabuye, ko bobo batarebwa n'icyi cyemezo.


Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment