Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Uko Furatiri yanteye igikomere ku mutima

by http://www.urwego.com

Ndi umusore w’imyaka 25 y’amavuko nkaba ntuye mu Mujyi wa Kigali aho niga muri Kaminuza.

Ubwo nigaga mu ishuri ryisumbuye riri mu Ntara y’Amajyepfo ntari  buvuge izina hano naje kurwara nyuma nirukanwa ibyumweru bibiri n’umuyobozi ushinzwe imyitwarire akaba na furatiri ntari buvuge amazina ye anshinja ko nagiye kwivuza nta ruhushya nahawe n’ubuyobozi.

Dore uko byagenze:

Umunsi umwe ishuri ryacu ryari rifite urugendo shuri nko mu birometero umunani uvuye ku ishuri  nigagaho. Najyanye n’abanyeshuri twiganaga, ubwo twarimo dusobanurirwa byinshi n’abari batwakiriye numvise nta meze neza ndihangana kuko tutari buhatinde ariko biba iby’ubusa nza kuremba.

Umwarimu twari twajyanye yantegeye moto ingeza ku ishuri, nasanze abandi banyeshuri bari mu nzu y’uburiro (Refectoire) gusa njye numvaga ntashaka kurya ahubwo nsaba ushinzwe imyitwarire y’abakobwa (animatrice)  ko yampa uruhushya nkajya kwivuza, aho kurumpa yampatiye kujya kurya.

Ninjiye mu nzu y’uburiro ariko sinariye kuko numvaga mbabara, nacitse intege. Njye nibwiraga ko ubwo ubuyobozi bubonye nje ndi indembe buri buhite bumpa uruhushya gusa siko byagenze.

Ubwo abandi basozaga kurya, nerekeje ku biro by’abashinzwe imyitwarire ngo bampe uruhushya gusa bambwira ko ngo batanze impushya nyinshi z’abajya kwivuza bityo ngo njye nkwiriye gutegereza saa kumi z’umugoroba.

Ubuyobozi bw’ishuri ngo bwatinyaga ko abaturage babona abana bo ku kigo buyoboye bari ku bwinshi ku bitaro.

Navuye aho ngaho njya kuryama ariko nkumva ngenda ndushaho kuremba. Naratagereje saa kumi  z’umugoroba, nsubira ku biro by’abashinzwe imyitwarire ngo bampe uruhushya nsanga harafunze.

Byose bizashira hasigare urukundo
Video ku rukundo n'ubuzima bw'imyororokere


Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment