Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Amagambo yuzuye urukundo Ange Kagame yabwiye uwo yihebeye n'babyeyi be



Umukobwa wa Perezida w’u Rwanda , Ange Kagame yabwiye amagambo meza umusore uherutse kumusaba akanamukwa, Bertrand Ndengeyingoma. Ibi birori byabereye kuri Muhazi. Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, Ange Kagame yavuze ko uyu musore ari we rukundo rw’ubuzima bwe kandi ko yizeye ko bazarambana ubuzima bwabo bwose. Yagize ati “ Ku rukundo rw’ubuzima bwanjye, Niteze kubana na we. Kuri twe ubuziraherezo.” Uyu mukobwa kandi yaboneyeho umwanya wo gushimira ababyeyi be, Paul Kagame na Jeannette Kagame. Ati “ Ku babyeyi banjye mwakoze kuri buri kimwe. Uyu munsi n’igihe cyose.” Ange Ingabire Kagame yavutse mu 1993 I Buruseli mu Bubiligi. Ni umwana wa kabiri mu bana batatu avukana nabo. Ni we mukobwa rukumbi wa Perezida Kagame.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment