Ururabyo ruteye mu kirahuri ni umutako mwiza cyane kuko usanga urwo rurabyo rugaragaza ubwiza ndetse n’imizi yarwo ikarwongerera ubwiza kuko iba igaragara .
Usibye kuba watera ururabyo mu kirahuri ushobora no kurutera mu icupa cyangwa se ikindi kintu cya plastiki kibonerana kuburyo imizi ya rwa rurabyo wateyemo izajya igaragaza ubwiza bwayo iri muri icyi gikoresho.
Uwo mutako ushobora kuwushyira ku meza, ku kabati cyangwa ahandi hantu hose ubona ko ugaragara neza.
Mu rwego rwo kwirinda ko ururabyo rwawe rwuma ni byiza guhora ureba ko amazi adakama mu icupa, ukongeramo andi kandi ugasukamo amazi asa neza kugirango bitazana imyanda muri cya gikoresho bigatuma kitongera kubonerana ngo imizi y’ururabyo igaragare.
0 comments:
Post a Comment