Tableau ziri muri
bimwe byifashishwa mu gutaka inzu,tableau rero ziri amoko menshi kandi
zigenda zishyirwa ahantu hatandukanye mu nzu bitewe n igishushanyije
kuri tableau yawe ,Kuko tableau zitanga ubutumwa bitewe n
igishushanyijo.
Iyi foto iratwereka tableau eshatu ubona zijyanye,zuzuzanya,nkaho ari
tableau imwe yagabanyishwemo ibice bitatu ibyo bigatuma mu gihe ugiye
kuyimanika ushaka ahantu hari igikuta kirekire kuburyo zimanikwa
zikurikiranye zose,aha ni nko muri corridor urugero.
Ushobora kandi kuba wazimanika mu ruriro(sale a manger)bitewe ni
uburyo zigaragara neza,zituma wumva uruhutse,nizashyirwa rero mu
ruganiriro(saloon)ukinjira kuko mu ruganiriro haba harimo byinshi aho ni
nka television,intebe,tapis n ibindi kuburyo gushyiramo tableau eshatu
zasa nkiziteje akavuyo,ugasanga iyo umuntu akinjira ahita agwa mu bintu
byinshi,bikaba byanatumva yumva atisanzuye bitewe ko kubera ibintu
byinshi aba yumva nta mwanya afite mu nzu.
Niyo mpamvu ari byiza ko uzishyira ahantu hisanzuye nko mu
ruriro(salle a mange) cyangwa corridor aho ziba ziri zonyine
zisanzuye,ubwiza bwazo bukagaragara.
Ikindi ni byiza ko uzishyira ku rukuta rw umweru cyangwa se beige
kugirango zigaragare,kuko zifite amabara yandi si byiza ko n urukuta
ruba rufite andi mabara,dore ko na benshi inkuta zo mu nzu aba ari
umweru.
Urukundo
Baza Shangazi
Shakisha ku Urwego.com
Gutaka inzu ukoresheje Tableau
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment