Kuwa gatandatu w`icyumweru gishize muri Selena Hotel habereye
umusangiro wari wiswe “ My Identity Gala Dinner “ iki gikorwa kikaba
cyari cyateguwe n`urubyiruko rubarizwa muri Noble Family ibarizwamo
itorero Women Foundation riyobowe na Apotre Mignone.
Iki gitaramo kikaba cyari cyateguwe mu rwego rwo gusabana ndetse no
kugirang0 uru rubyiruko rwongere rwibukiranye ku ndangagaciro za
Gikristo aho berekanaga ko iterambere ry`iguhugu rikwiye gushingira ku
rubyiruko rusenga.

Apotre Mignone yagarutse ku bijyanye n’indangagaciro y’umukiristo nyawe.
Bamwe mu bafashe umwanya wo kugira icyo bavuga bakaba baragarukaga ku
nsanganyamatsiko y`uwo munsi aho basobanuraga neza ko gusenga bituma
ugera kure mubyo ukora kuko Imana nayo ifasha uwifashije, bityo
bakanakangurira urubyiruko gukura amaboko mu mifuka ahubwo bagakora.

Cyari kitabiriwe n’urubyiruko rwinshi.
Mu ijambo rye Apostle Mignone yasobanuye ko igihugu gikeneye
urubyiruko rusenga kandi rwubaha Imana, :” Igihugu cy`u Rwanda gikeneye
urubyiruko rusenga kandi rwubaha Imana kuko burya indangagaciro nyayo ku
mukristo ni ituma abasha kwiteza imbere ndetse agaharanira n`iterambere
ry`igihugu cye.”

Habayeho igihe cy’umusangiro.
Min Joe ari nawe wari umushyitsi mukuru muri iki gitaramo yatangaje
ko umunyarwanda ahora ari umunyarwanda ati :” Njye njya ntungurwa no
gusanga abanyarwanda biyita abandi, bamwe ngo ni abafaransa abandi ngo
ni ababirigi…. Biba bisekeje aho uri hose uguma kuba umunyarwanda burya
kumenya uwo uri we bigufasha mu iterambere rya buri munsi.”

Aime Uwimana yari yitabiriye iki gitaramo.

Umuhanzi Nduwayo Colombus.
Related Posts by Categories
0 comments:
Post a Comment