Umugabo
witwa Harerimana bakunda kwita Karumbeti yishwe n’ingona saa cyenda
z’urukerera rwo kuri uyu wa 30/10/2014 ubwo yajyaga kuroba amafi
rwihishwa mu kiyaga cya Rumira mu murenge wa Rilima mu karere ka
Bugesera.Harerimana ngo yari
asanzwe ari rushimusi w’amafi muri icyo kiyaga akaba y’injiye mu mazi mu
masaha y’ijoro kuko yishishaga abarobyi baharinda nk’uko bivugwa na
Allain Fabien Nzabamwita umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka
Nyabagendwa.
Yagize ati “ingona yamufashe iramushwanyaguza ingingo
zose imuta mu mazi abura uburyo ayigobotora, iby’urupfu rwe twabimenye
mu gitondo ubwo abarobyi bari bagiye mu mazi kuroba bahita babona
umurambo we niko guhita batabaza inzego zitandukanye”.
Uyu muyobozi avuga ko abajya kwiba amafi batabikora ku manwa akaba ariyo mpamvu bitwikira ijoro maze n’ingona zikabona kubarya.
“inama
nabagira ni uko babireka ahubwo bakajya mu makoperative y’abarobyi kuko
bo baroba bambaye imyenda ituma batibira ndetse n’abashinzwe umutekano
w’amazi b’abasirikare n’abapolisi baba bahari kuburyo iyo hagize ikibazo
bahita batabara mu maguru mashya”, Nzabamwita.
Nyakwigendera
Harerimana apfuye asize umugore n’abana babiri, ubusanzwe akaba akomoka
mu kagari ka Kibirizi mu murenge wa Mayange mu karere ka Bugesera.
Umurambo we wajyanwe mu buruhukiro bw’ibitaro bya ADEPR Nyamata.
Si
ubwa mbere ingona yica abitwikira ijoro bajya kuroba amafi mu kiyaga
cya Rumira, gusa ngo ubuyobozi ntibusiba kugirana inama n’abaturage
babakangurira kutajya mu mazi rwihishwa ariko bakanga bakabirengaho, ari
nako bahura n’ingaruka nk’izi.
Egide Kayiranga
Urukundo
Baza Shangazi
Shakisha ku Urwego.com
Rilima: Umugabo yishwe n’ingona ubwo yajyaga kuroba rwihishwa
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment