Ubwo Pasiteri Uwinkindi Jean
yasabwaga kwiregura ku cyaha cya kabiri ashinjwa “cy’itsembatsemba
ryibasira inyokomuntu”, Ubushinjacyaha bwasabye urukiko Rukuru ko mu
kwiregura kwe hatakomeza gukoreshwa imvugo y’“itsembatsemba”
hagakoreshwa inyito y’icyaha cyo kurimbura n’icyaha cyibasiye
inyokomuntu” hagendewe ku ivugurura ryakozwe ku itegeko.
Ubusabe bw’Ubushinjacyaha bwahagurukije uruhande rw’abunganira
Pasiteri Uwinkindi, rusaba ahubwo urukiko ko rwakwemeza ko Uwinkindi
yarezwe icyaha kitabaho mu mategeko y’u Rwanda nk’uko bakomeje kubisaba
kuva uru rubanza rwatangira.
Mu mpaka zagiwe kuri uyu wa 16 Ukwakira, Me Gatera Gashabana
yagaragarije urukiko ko kuba Ubushinjacyaha buri gusaba ko inyito
yahindurwa byerekana neza ko ikirego cya Uwinkindi kimushinja icyaha
cy’itsembatsemba ryibasira inyokomuntu kitakagombye kwakirwa kuko cyica
amahame n’amategeko mpuzamahanga avuga ko “Ntawe ushobora guhanirwa
ibyo yakoze, cyangwa atakoze mu gihe icyaha cyabaga nta tegeko
rigihanira ryari ririho”.
Aha Me Gatera yashimangiye ko ubu busabe bw’Ubushinjacyaha
bwumvikanisha ko bwasanze bwarakoze amakosa, ariko bugashaka kuyita
akantu gato, kandi ko bidashoboka ko iyi nyito yahindurwa kuko bigongana
n’ingingo y’150 y’Itegeko Nshinga.
Yagize ati“Icyo kirego cyatanzwe gishingiye ku cyaha kitabaho mu mategeko y’u Rwanda.”
Me Jean Baptiste Niyibizi nawe wunganira Uwinkindi yongeyeho ati ”Iyo nta tegeko rihana icyaha rihari, nta cyaha kiba gihari.”
Uwinkindi yagaragaje ko bidashoboka kuri we guhindura iyi nyito, kuko
ngo ari yo iri mu mvugo yarezwe, kandi ko ngo yabijuririye mu Rukiko
rw’Ikirenga ndetse ko yagombaga kubiburana kuwa 24 Werurwe ariko
Ubushinjacyaha bukitambika.
Uwinkindi yavuze kandi ko asanga aregwa icyaha kimwe yita ko cyakorewe ‘itubura’ kigakurwamo bibiri.
Urukiko ariko rwanze guhita rwemera ubusabe bwa Uwinkindi
n’abamwunganira ruvuga ko “ibyo ruzabisuzuma”, rukumva ibyavuzwe byose
rukazatangaho umwanzuro mu gihe ruzaba rwarangije urubanza.
Ubwo Umucamanza yatungaga urutoki Uwinkindi amubwira ko yareka
guhisha urukiko amakuru, keretse mu gihe yaba ari byo yahisemo
nk’uburenganzira bwe, Uwinkindi yavuganye amarangamutima menshi,
ashimangira ko gufungwa bitamubuza gukomeza kogeza ijambo ry’Imana.
Yagize ati“Nta burenganzira bw’umugabo nkanjye bwo gutinya kuvuga
ukuri bubaho. Ntabwo ndi umugabo usanzwe mu bandi bagabo watinya
kuvugisha ukuri; ndi Pasitoro ushobora kuvugisha ukuri nashaka nkakuzira
kabone n’ubwo byanshyira mu kaga mbizi nkabizira.”
Yongeyeho ko kuri we adashobora kugirira isoni kuvuga ubuhamya bwe,
ahubwo ko isoni azigirira umwenda w’abagororwa yambaye, ati “Kwambara
iyi myenda nicyo kintu kibi cyane kibaho mu buzima bw’umuntu, ahubwo
nagira isoni z’iyi myenda.”
Umucamanza ariko yamweretse ko ari kumubaza ibibazo by’ibitero aregwa
kugiramo uruhare ariko mu kumusubiza akabica ku ruhande. Amusabye
kuvuga amakuru yose yaba yarumvise ku iyicwa ry’abantu mu gitero cyo
kuri Komine, Uwinkindi yamuhakaniye ko nta gitero na kimwe yigeze
ajyamo.
Mu gushaka kumwereka neza ko kutagira byinshi abivugaho atari
ukumwima amakuru Uwinkindi yongeyeho ko nta n’umuntu wigeze uza
kumubwira ibyabaye.
Yagize ati“Kwinjira mu kinyoma ni icyaha, nigishijwe ko ari icyaha,
kandi nigishije ko ari icyaha, no guhisha inkuru ni icyaha, no kujya
gufindafinda ngo aha ndokoke ni icyaha. Itegeko ry’Imana ritubuza
kubeshya no kubeshyera abandi, hano nshobora gufungwa ariko hari aho
ntashobora gufugngwa ndi imbere y’Imana. Hano nshobora kwicara mu buroko
ariko umutima wanjye na roho yanjye ntibiri mu buroko biri imbere
y’Imana.”
Uwinkindi yaje no kwisobanura ku rupfu rw’umugore wa Mukenga, umugore
wa Semayumba n’uwitwa Ruzindana aregwamo kugira uruhare anisobanura ku
byo aregwa by’uko yayoboye ibitero mu Cyugaro n’i Ntarama; byose
arabihakana.
Pasiteri Jean Uwinkindi w’imyaka 61 yahoze ari Pasiteri mu cyahoze
ari Komini Kanzenze, ubu ni mu karere ka Bugesera; araregwa ibyaha bya
Jenoside yakorewe Abatutsi, uruhare muri Jenoside, kuyishyira mu
bikorwa, n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Urukundo
Baza Shangazi
Shakisha ku Urwego.com
Ubutabera:Impaka ni zose ko Pasiteri Uwinkindi ashinjwa icyaha kitaba mu mategeko ahana y’u Rwanda
Pasiteri Uwinkindi Jean atewe ipfunwe n'umwambaro w'imfungwa
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment