Abasore babiri na nyina
bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kirehe bakurikiranweho kwica se
uri mu kigero cy’imyaka 65 y’amavuko.
Uyu muryango wo mu Murenge wa Kigina, Akarere ka Kirehe, wari ugizwe
n’ abana batandatu, babiri bafite uburwayi bwo mu mutwe n’umwe wabaye
ikirara, Abakubise se bashinjaga ko ari we wa baroze.
Mu ijoro ryo kuwa Kane, tariki ya 16 Ukwakira 2014, ahagana saa yine
z’ijoro bahengereye atashye baramukubita bamubwira ko agomba kubabwira
impanvu imutera kubaroga nk’uko bivugwa n’umwe muri aba basore
twasanze aho afungiye.
Yagize ati"Twafashe inkoni dutangira kumukubita umubiri wose
tumubaza impanvu imutera kuturoga akatugira ibicucu , abandi bakaba
ibirara ariko yirinda kugira icyo adutangariza atubwira ko ibyo
ntabyo azi. Twaramuretse ajya kuryama mu masaha ya mugitondo nibwo
mama yaje kutubwira ngo papa yapfuye, ahita ajya no gutabaza."
Uyu musore akomeza agira ati "Mu by’ukuri ibyo twakoze ntabwo twari
tubigambiriye, ni nayo mpanvu dusaba imbabazi kuko ntabwo twari tuzi
ko inkoni twakubise umubyeyi wacu zamutera gupfa."
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigina, Bihoyiki
Leonard, yemeje ibijyanye n’urupfu rw’uyu mugabo, avuga ko
abakurikiranweho kugira uruhare mu rupfu rwe batawe muri yombi
kugira ngo bakorweho iperereza.
Yagize ati "Ubu aba basore na nyina bafungiye kuri sitasiyo ya
Polisi ya Kirehe kugira ngo bakorweho iperereza ryimbitse ku cyabateye
kwivugana uyu musaza. “
Umusore umwe mu batawe muri yombi amaze igihe gito avuye Iwawa.
Bihoyiki yasabye abaturage kujya birinda gushinja abandi amarozi,
kuko icyemezo cya muganga aricyo cyonyine gishobora kugaragaza ko
umuntu ashobora kuba yarozwe cyangwa afite ubundi burwayi.
Umurambo w’uyu mugabo wajyanywe ku bitaro bikuru by’Akarere ka Kirehe ngo ukorerwe isuzuma.
Abasore 2 na nyina bakurikiranweho kwica se bamushinja amarozi
Urukundo
Baza Shangazi
Shakisha ku Urwego.com
Kirehe: Abasore 2 na nyina bafunze bakurikiranyweho kwica se bamushinja amarozi
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment