Kuri station ya polisi ya Nzige ho mu Karere ka Rwamagana mu
Ntara y’Uburasirazuba hafungiye abantu batanu barimo n’abayobozi mu
nzego z’ibanze aho bakekwaho kwica umusore w’imyaka 23 y’amavuko
witwa Turatsinze Vincent bamuziza ko yibye.
Polisi ikorera mu Ntara y’uburasirazuba iremeza aya makuru ikanenga
kubona umuyobozi ushinzwe kurenganura abaturage ari mu bakekwaho kwica
umwe mu bayobora.
Muri aba bakekwa harimo umuyobozi w’umudugudu ndetse n’ushinzwe
umutekano mu mudugudu wa Byimana, Akagali ka Byimana mu Murenge wa
Karenge mu Karere ka Rwamagana.
Uyu Vincent Turatsinze ngo yishwe bamuziza ko ngo yari mu gikorwa
cy’ubujura cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 15 rishyira uyu wa 16,
Ukwakira.
Umuvugizi w’ubugenzacyaha wungirije mu Ntara y’uburasirazuba, Inspector Emmanuel Kayigi yagize ati: “Nibyo koko abantu batanu barimo n’umuyobozi w’umudugudu barafunze bakurikiranyweho kwica umuntu ngo bavuga ko ari umujura”’.
Yongeyeho ko ibi ari ubwa mbere bibaye mu Ntara y’uburasirazuba ariko
akagaya ko n’abayobozi harimo n’ushinzwe umutekano bagaragara mu bagize
uruhare mu gikorwa cyo kwihanira kandi bazi icyo amategeko avuga ku
kintu nk’icyo.
Aya makuru kandi aremezwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge
wa Karenge, Niyonshuti Immaculée nawe wavuze ko ayu muntu yishwe
acyekwaho kwiba.
Mu gihe icyaha cyahama aba bacyekwaho kwica bahanishwa igifungo cya
burundu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 140 mu gitabo cy’amategeko ahana
ibyaha mu Rwanda.
UMUSEKE.RW
Related Posts by Categories
0 comments:
Post a Comment