Ikigo ntaramakuru cy’Abongereza BBC cyashyizeho uburyo
abaturage bo mu bihugu by’Africa y’Uburengerazyba byagezwemo cyangwa
bitaragerwaho na Ebola bajya batanga amakuru ku barwayi cyangwa
abakekwaho kurwara Ebola, bityo ubutabazi bugatangwa mu buryo bwihuse.
Ubu buryo ngo buzihutisha ubutabazi bwakorerwaga abarwayi no kumenyekanisha abakekwaho uburwayi ngo bafashwe
Ubu buryo bw’Ikoranabuhanga buzajya bukora hifashishsijwe amafoto,
amajwi n’inyandiko byose bigamije gutabariza abarwayi cyangwa abakekwaho
kuyirwara, bityo bagahabwa ubufasha bwihuse.
Amakuru azajya atangwa inshuro eshatu ku munsi kandi mu Cyongereza no mu Gifaransa.
Kugira ngo umuntu abashe kohereza ubutumwa, umuntu ngo azajya yandika ubutumwa , agakanda kuri ‘JOIN‘ akohereza kuri +44 7702 348 651
Waba ushaka kutongera kohereza wandika ‘STOP‘ ukohereza nanone kuri iriya mibare yo haruguru.
Iyi service ya BBC niyo ya mbere nini ikozwe muri uru rwego nyuma
y’iyakozwe muri 1980 kugeza 1990 ubwo SIDA yacaga ibintu muri Africa.
Ubu buryo ngo buzihutisha ubutabazi bwakorerwaga abarwayi no kumenyekanisha abakekwaho uburwayi ngo bafashwe
0 comments:
Post a Comment