by www.igihe.info
Amwe mu mashyaka akorera mu Rwanda asanga Itegeko Nshinga ry’igihugu rikwiye guhinduka, mu gihe uwo Abanyarwanda biyumvamo yabayoboye neza akaba yakomeza kubayobora. Bamwe mu bayobozi b’amashyaka baganiriye na IGIHE ku bijyanye n’imiyoborere, aho u Rwanda rugeze, demokarasi uko ihagaze mu Rwanda n’ibikwiye kuranga umuyobozi w’igihugu nyawe mu Rwanda, bakabihuza n’igihe gisigaye ngo hongere gukorwa amatora y’umukuru w’igihugu, mu mwaka w’2017.
Ku ikubitiro, ishyaka PDI (Ishyaka Riharanira Demokarasi y’Icyitegererezo) riyoborwa na Sheikh Musa Fazil Harerimana, risanga igihugu kimaze kugera kuri byinshi bikwiye kubumbatirwa ngo ntibyongere gusenywa nk’uko byabaye mu mwaka wa 1994.
PDI isanga ukunda ibye abishakira ubifata neza
Ahereye ku byifuzo by’Abanyarwanda bavuga ko banyuzwe n’ibyiza bamaze kugeraho basaba ko Itegeko Nshinga ryahindurwa bo nk’abarishyiraho bakanaritora, Sheikh Mussa Fazil avuga ko na PDI itavuguruzanya n’aba baturage.
Yagize ati "Aho Perezida Kagame agiye hose abibazwaho n’abaturage, ..., Abanyarwanda uko babimusaba natwe ubwacu uko twabimusabye kandi duhora tubimusaba turatinya ko hari ibirura byazaza bigasubiza inyuma aho igihugu cyari kigeze. Icyo tugihuriyeho"
Fazil ariko yavuze ko ishyaka ayoboye ridashaka ko Itegeko Nshinga ryavugururwa kubera guha umuntu runaka manda ya gatatu, ati "Twebwe dutandukanye n’abavuga ngo manda ya gatatu, twebwe turakingura ufite ubushobozi akiyamaza abaturage bagahitamo. Aho dutandukaniye rero ni ukuvuga ngo ni manda ya gatatu dusaba. Twebwe iyo siyo politiki ya PDI, iyacu ni ugukingura Itegeko Nshinga, Abanyarwanda bakazajya batora bashingiye ku bushobozi bw’umuntu nta gushyiraho ingingo zikumira ubwo bushobozi... Ukunda ibye abishakira ubifata neza"
Akomeza avuga ko ibyiza igihugu cyagezeho bitateraganwa n’ubonetse wese, kuko abazi agaciro kabyo bagomba kubirinda. Yagize ati "Turatinya ko hazaza ibirura bigasubiza igihugu mu icuraburindi kigeze kunyuramo"
PS Imberakuri ihagaze ku ruhande rw’abaturage
Mukabunane Christine, Umuyobozi w’ishyaka PS Imberakuri (uruhande rwemewe na Leta) yemeza ko muri demokarasi abaturage aribo bafite ijambo bityo nabo bari ku ruhande rwabo.
PS Imberakuri ni nde ibonamo ubushobozi bwo kuyobora igihugu?
Kuri iki kibazo, Mukabunani agira ati "Perezida Kagame, ubushobozi arabufite n’ibyagezweho biragaragara birahari, ni yo demokarasi tuvuga, natwe tutari ishyaka rimwe n’iriri ku butegetsi, dutanga ibitekerezo, ni ya demokarasi yagezweho n’intambwe irahari yatewe. Iyaba nta kintu yagezeho tumunenga ikintu iki n’iki, twaba tutanifuza ko abaturage babigiramo uruhare, twasaba ko yavaho, ariko tubona ko hari akamaro kanini afite ni yo mpamvu twabiharira abaturage."
PSP izashingira ku bushobozi bw’umuntu
Kanyange Phoibe,umuyobozi w’ishyaka PSP (Ishyaka ry’ubwisungane bugamije iterambere) aganira na IGIHE yagize ati "Tuzareba umuntu ufite icyo yatugejejeho, ntabwo tuzareba ngo ishyaka iri n’iri. Tuzareba umuntu ufite aho ageze akora, icyo atugejejeho haba ku bwisanzure mu kubaka igihugu, icyerekezo 2020, ese koko uwo muntu tumuziho iki? Arakora ate? Ni inyangamugayo? Twebwe tutavuga rumwe n’ubutegetsi turanenga ariko tukareba n’ibyiza batugejejeho."
Aya mashyaka atatu yemeza ko mu Rwanda hari demokarasi isesuye
Aya mashyaka yose PSP, PDI na PS-I yagaragaje ko hari ibyagezweho byiza, ku bijyanye na Demokarasi, bemeza ko ihari, basaba ko hari n’ibindi bavuga ko ari byiza yagombye kubagezaho. Bose bahuriza ko nta kidashoboka, icyo Abanyarwanda bifuza kigomba kubahirizwa.
Igihe.com
Urukundo
Baza Shangazi
Shakisha ku Urwego.com
Amatora ya 2017: Amashyaka aratinya ’ibirura’ byasubiza igihugu mu icuraburindi
Mussa Fazil, Perezida w'ishyaka PDI
Mukabunani uyobora PS Imberakuri yemewe
Abayobozi b'ishyaka PSP
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment