by www.igihe.info
Umwana w’umukobwa witwa Julia Alvarez w’imyaka 15 y’amavuko ukomoka mu mujyi wa Juan Domingo Peron ho muri Argentina aravugwaho amakuru yo kugirirwa nabi n’abandi bana b’abakobwa bamuziza ko ari mwiza nyuma yo kubirataho.
Uyu mwana w’umukobwa ngo yari mu nzira ava gusura inshuti ubwo yatangirwaga n’abandi bana 2 b’abakobwa bava inda imwe bafite imyaka 16 na 18, bakamukubita barangiza bakamusatagura isura n’ibyuma bari bitwaje bamuteze mu rwego rwo kugirango atazongera kwitwa mwiza muri ako gace.
Isura ye yarangijwe bikomeye
Ubwo Polisi yataga muri yombi aba bana bakoze ubu buhemu, basobanuye ko yari yarabiraseho akanabatuka hanyuma na bo bagashaka kwiyishyurira mu ri ubwo buryo.
Abaganga bagerageje kuyisana uko bashoboye
Umuto muri abo bana bagiriye nabi mugenzi wabo w’imyaka 16, yabaye arekuwe kuko akiri muto ariko mukuru we w’imyaka 18 aracyari mu maboko ya Polisi.
Kwirata ubwiza byamukozeho
Uyu mwana wangijwe isura ndetse n’ahandi ku mubiri, kuri ubu avuga ko yireba mu ndorerwamo akumva ashaka kwiyahura kuko bamwangije cyane.
0 comments:
Post a Comment