NJYE NDI UMUKRISTO : Iyi ndirimbo yaririmbwe n’umukobwa wo muri Suede.
Ubwo yari mu kigeragezo cy’uko bashakaga ko aharikwa n’umwami nk’umugore
wa gatatu. Uyu mukobwa yari afite uburanga bihebuje kandi yari arangije
amasomo bigaga icyo gihe. Umwami rero yaje kubwirwa ko hari umukobwa
w’uburanga kandi ufite
imico n’uburere nta wundi umukwiye atari umwami nyir’Igihugu.
Amutumaho ibisonga bye ngo umwami yarakubengutse none arifuza ko umubera umugore w’inkundwakazi.
1.
Njye nd’umukrsto: nzahora ndiwe mu bintu byose,ngeze ku gupfa. Njye nd’umukrsto, Mpora mbihamya nahw’ igihugu cyose cyanseka. Njye nd’umukrsto wo mu mutima kuko ubu nsigaye nkunda kristo, Icyatumye apfa, yazize njyewe, Nabuzwa n’iki kujya mukunda?
Ubuhamya: Amateka y’umukobwa waririmbye indirimbo yitwa “Njye Ndi umukristo”
Oct 17, 2014 Mupende Gideon Tman Abahanzi 3
Ubuhamya: Amateka y’umukobwa waririmbye indirimbo yitwa “Njye Ndi umukristo”
NJYE NDI UMUKRISTO : Iyi ndirimbo yaririmbwe n’umukobwa wo muri Suede. Ubwo yari mu kigeragezo cy’uko bashakaga ko aharikwa n’umwami nk’umugore wa gatatu. Uyu mukobwa yari afite uburanga bihebuje kandi yari arangije amasomo bigaga icyo gihe. Umwami rero yaje kubwirwa ko hari umukobwa w’uburanga kandi ufite
imico n’uburere nta wundi umukwiye atari umwami nyir’Igihugu.
Amutumaho ibisonga bye ngo umwami yarakubengutse none arifuza ko umubera umugore w’inkundwakazi.
1.
"Njye nd’umukrsto: nzahora ndiwe mu bintu byose,ngeze ku gupfa. Njye nd’umukrsto, Mpora mbihamya nahw’ igihugu cyose cyanseka. Njye nd’umukrsto wo mu mutima kuko ubu nsigaye nkunda kristo, Icyatumye apfa, yazize njyewe, Nabuzwa n’iki kujya mukunda"
Ababyeyi be bamuguye nabi cyane batumiza imiryango n’inshuti zabo ndetse n’ize bamukubitira muri urwo ruhame. Ndetse bamufatira ibihano bikaze ko atazongera kujya
mw’iteraniro ry’abera na rimwe bifuza kumukura muri ubwo bukrsto. Nibwo bagiye gutandukana bamusabye kugira icyo avuga imbere y’iyo mbaga aterura amagambo y’igitero cyakabili ati:
2.
" Njye nd’umukrsto umv’ubwo buntu narakijijwe nkurwa mubyaha. Njye nd’umukrsto naho naterwa n’ibyago nkaba no kurugamba. Njye nd’umukrsto nd’umutabazi mu ntambara ndasana n’ibyaha. Mfite umugaba n’umwami Yesu nituba hamwe nzahora nesha."
Ababyeyi n’izo nshuti n’imiryango bahise bazabiranywa n’uburakari babonye ko inkoni nibindi byose bitamuhinduye bamuca murugo ngo ajye kwangara azagwe iyo mubukrsto bwe. Uwo mukobwa yahise asohoka mu nzu n’igitabo cya bibiliya gusa mu ntoki yateruye amagambo y’igitero cya gatatu ati:
3.
"Njye nd’umukrsto nd’umwimukira ndakomeje murugendo rwanjye Ibyino mwisi ndabihinyuye nsigaye nifuz’ ibyo mw’ijuru. Njye nd’umukrsto gakondo yacu iri mwijuru kumana yacu. Ntanzara ibayo nta n’imiruho abaho bose baguwe neza."
Ageze mw’ ijoro mu mbeho n’inzara byo hanze aho yari abundabunze. Nibwo yaririmbye igitero cya kane Ati:
4.
"Njye nd’umukrsto icyo n’ikintu gihumuriz’ umutima wanjye. Kinyibagiza ibyago byose nkumva nduhuwe n’umwami yesu. Njye nd’umukristo uko ndi kose maze
nintumirwa ngiye gupfa Nzagir’ibyishim
Gusa amateka avuga ko atahise apfa ubwo, Kuko yaririmbye n’ibindi bice byinshi uko yakomezaga kugeragezwa ariko byubakiye kuri iryo jambo ” NDI UMUKRISTO “. Hari rero uwamwumvise aririmba wamugiriye impuhwe amujyana kumuha icumbi. Nyuma yaje kwicwa n’uburwayi. Kandi ababyeyi be baje kuba abakristo bakomeye nyuma y’uko babuze irengero rye
0 comments:
Post a Comment