Jackline Kamanzi Masabo (Ifoto/Habimana J)
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umuryango
w’Abibumbye ishami ry’u Rwanda (UN-Rwanda), aravuga ko abakuru b’ibihugu
bya Afurika batagomba guhora bashinja Loni amakosa, nabo ubwabo atari
shyashya.
Jackline Kamanzi Masabo aravuga ko
abakuru b’ibihugu bya Afurika bagomba kubanza kumenya ibibazo bafite,
bakajya muri Loni bazi ibyo bagiye gukemurirayo.
Ibihugu cyane cyane ibyo ku mugabane wa Afurika, bishinja umuryango w’Abibumbye (Loni) ko ntaho wigeze ujya ngo ukemure ibibazo.
Hamwe mu hatangwa ingero ni nko muri
Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, aho abarenga miliyoni bishwe kandi
ingabo za Loni zihari.
Ahandi ni muri Repubulika Iharanira
Demokarasi ya Kongo, aho Loni ifite abasirikare barenga ibihumbi 20,
gusa abaturage bakomeje kwicwa no kurwanya imitwe yitwaje intwaro
ntibikorwa.
Amashyirahamwe y’Umuryango
w’Abibumbye, ishami ry’u Rwanda (UNA-Rwanda), ishami ry’Umuryango
w’Abibumbye rya Uganda (UNA-Uganda) n’iryo muri Tanzania, bateraniye i
Kigali aho baganira uko baharanira amahoro muri ibi bihugu no muri
Afurika muri rusange.
Jackline Kamanzi Masabo, Umuyobozi
w’Ishyirahamwe ry’Umuryango w’Abibumbye ishami ry’u Rwanda (UNA-Rwanda),
yagize ati "Abanyafurika twakora iki ngo ibibazo by’ubukene, intambara
n’ibindi bicike, nubwo hari gahunda zagiye zishyirwaho zigamije
iterambere nka gahunda z’ikinyagihugumbi, ariko na bwo tugomba kumenya
ko hibagiwe ikibazo cyo gukemura amakimbirane n’intambara.
Jackline Masabo yagarutse ku bibazo
biri mu bihugu bitandukanye bya Afurika, avuga ko urubyiruko rw’ibi
bihugu, abanyapolitike, itangazamakuru n’abandi, ari bo bagomba kugira
uruhare mu kubaka amahoro, bakarwanya aho ikibi giherereye hose.
Yagize ati "Kuki abantu bahora bavuga
ko Loni ntacyo ikora, tubanze tumenye ko Loni igizwe n’abayobozi b’isi
bose, ikindi twongere tubaze abayobozi bacu icyo baduserukiranira iyo
bagiye mu nama za Loni.”
Uyu muyobozi avuga ko ikibabaje ku
bakuru b’ibihugu by’Afurika, ari uko usanga iyo hari ikibazo kireba uyu
mugabane batavuga rumwe iyo bageze muri Loni.
Yagize ati "Twebwe nk’Abanyarwanda
hari igihe tujya muri Loni tukababaza impamvu ntacyo bakoze mu Rwanda,
ariko iyo bagiye kudusubiza baravuga ngo tubanze twisuzume ubwacu kuko
ngo twari duhagarariwe ndetse n’abakuru b’ibihugu bya Afurika wasangaga
badahuza ku biabzo byari mu Rwanda.”
Mutabazi Theodore ushinzwe imiryango
yigenga n’imitwe ya Politikite mu kigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere
(RGB), we avuga ko "Icyo duteze ku rubyiruko ni uko rugomba kumva ko
ejo hazaza aribo bonyine bazagahira heza.”
Kamanzi avuga ko kuba urubyiruko muri
ibi bihugu bicara bakaganira uko bashaka amahoro, icyo ari igikorwa
cyiza na Leta y’u Rwanda ngo ishyigikiye, bigaragazwa n’ukuntu igira
ubushake mu kugarura amahoro muri Afurika no ku isi.
Abahagarariye iyi miryango hagati y’u
Rwanda na Tanzania, baravuga ko bazanaganira ku bibazo by’ubwumvikane
buke bumaze iminsi hagati y’ibihugu byombi ngo bushakirwe umuti.
0 comments:
Post a Comment