Abatuye umujyi wa Dar es Salaam ubu nabo ngo baribaza uzahagarika ikibazo gikomeye cy’urusaku rukabije rurangwa ahantu henshi mu mujyi wabo ngo bikabagiraho ingaruka ku buzima bwo mu mutwe no ku mubiri. Mu Rwanda inkubiri yo kwiyama no guhana abateza urusaku irarimbanyije.
Ku mihanda Dar es Salaam urusaku ruba ari rwose abantu begenda bamamaza n’imizindaro/photo Citizen file
Ikinyamakuru Citizen cyo muri Tanzania kivuga ko uduce twose mu mujyi
wa Dar es Salaam hagenda hahinduka urusaku gusa gusa, igihangayikishije
abaturage ngo ni uko nta nkomyi cyangwa igikumira ugerageje gusakuriza
abantu kuko ngo nta tegeko ribigena rihari.
Abanyamadini basenga basakuza ngo n’abasenga nijoro, imiziki y’ibyuma
by’imizindaro iba yumvikana mu mujyi hose, urubari turara ducuranga
iminsi irindwi y’icyumweru, ibi ngo bimaze gutera icyo ni iki abatuye
umujyi wa Dar.
Muri uyu mujyi ariko kandi ngo bahangayikishijwe n’insengero ziri mu nsinsiro z’aho abantu batuye ngo zibasakuriza bikomeye.
Ikigo cya National Environment Management Council (NEMC) muri
Tanzania kivuga ko ibirego by’abihaniza urusaku rukabije aho batuye
n’aho bakorera ibyinshi ngo biza biregwa abanyamadini nk’uko bitangazwa
na Glory Kombe umukozi muri icyo kigo.
Uyu muyobozi avuga ko bagerageje gukora inama n’abanyamadini avugwaho
guteza urusaku mu baturage ariko ngo biragoranye cyane kugira icyo
bahindura kuri iki kibazo ngo kuko gikora ku bintu by’ukwemera.
Ibindi bitera urusaku i Dar es Salaam ni ibyo kwamamaza ku mihanda
bita ‘Road shows’ ngo biba byiganjemo imiziki ivuga cyane kandi bikaba
no mu minsi y’akazi aho ngo binabangamira amashuri akorera hafi y’aho
bigeze.
Ikinyamakuru Citizen kivuga ko aba bantu bakora ibi bishingikiriza
intege nke z’itegeko ridafite ingingo zibahana ndetse n’abashinzwe
kubigenzura ngo batabyitaho.
Mu Rwanda, iki kibazo kimaze iminsi cyarahagurukiwe, abateza urusaku
iyo barezwe n’abaturage Polisi ibata muri yombi hatitawe kubo ari bo.
Hari bamwe banenga Polisi y’u Rwanda ko ifata abantu kandi nta gipimo
cy’urusaku yakoresheje. Gusa yo ivuga ko urusaku rwose rusohoka mu
mbibi z’aho ruri guturuka rukabangamira abantu ari ikibazo ku buzima
bw’abandi bantu (noise pollution).
Abanyamadini ni bamwe mu bamaze iminsi bafatwa bikagarukwaho cyane. Polisi yo ikavuga ko nta muntu uri hejuru y’amategeko.
Ku mihanda Dar es Salaam urusaku ruba ari rwose abantu begenda bamamaza n’imizindaro/photo Citizen file
0 comments:
Post a Comment