Ray ubwe niwe wasobanuye iri sanganya yahuye naryo ku mashusho agaragara kuri Youtube yashyizeho kuwa gatandatu, aho yasobanuye ko umukobwa yari hejuru ye maze mu kwinyeganyeza cyane, igitsinda cy’umugabo cyihengeka mu buryo budasanzwe, yumva kiravunitse.
Agita ati: “ Nahise nsimbukira hejuru nubwo twari tugeze mu bihe byiza, ariko amaraso yariho ava aturuka mu gitsinda. Nagerageje kujya mu bwogero ariko ntangira kumva ndi guta imbaraga zo kwigenza.
Nagerageje gusubira ku buriri ariko mpita ntakaza ubwenge njyanwa kwa muganga ntumva.”
Iyi mvune avuga ko yaciye agace (membrane) kamwe mu tugize igitsina cye, bituma amara ibyumweru atabasha no kwihagarika bisanzwe. Kugeza ubu kuvurwa ngo bimaze kumutwara 6 000$ kuko yanabazwe.
Dr George Lee inzobere mu buvuzi bw’imyanya myibarukiro yatangaje ko Ray urebye yagize amahirwe kuko hari ubwo igitsina gabo gishobora kuvunika ntikinavurwe, nk’iyo umujyana (Artery) wibanze uvunitse.
Ikibazo Ray yagize kijya kibaho ariko bitari cyane kuko mu myaka itanu ishize we yakiriye abarwayi batatu bahuye nacyo, bavunika bari muri uriya murimo.
Dr George yasobanuye ko bibaho igihe umubiri (tissue) wo mu gitsina gabo uba wuzuye cyane amaraso mu gihe igitsina cyafashe umurego, ushobora gucika mu gihe wihengetse cyane akajya mu cyerekezo kitari cyo.
Iyo bibaye, umugabo ngo yumva akantu gakocotse (gacitse bikavuga) akababara cyane akanava amaraso. Kwa muganga ngo baba bafite amasaha hagati ya 6 na 10 ngo bakavure bitarakomera. Ariyo mpamvu uwo bibayeho agomba kwihutira kwa muganga.
Inama muganga George aha abagabo, ni ukutagongagonda igitsina cyashyutswe mu gihe batera akabariro, cyangwa bikinisha kuko ngo iyo mpanuka ishobora kukubaho.
Yongeraho ati : « tugira kandi abagabo inama yo kutarongora nk’abari kurwana kuko
impanuka nk’izi zishobora kubaho. »
UMUSEKE.COM
0 comments:
Post a Comment