Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Umuseke: Basabwe kwirinda abavuga ko isi igiye kurangira

Umuseke
Amakuru y'umwihariko!
Basabwe kwirinda abavuga ko isi igiye kurangira
Dec 19th 2012, 11:45

Nyamasheke: Nyuma y'aho bigaragariye ko hari impuha z'ubuhanuzi bw'ibinyoma zimaze iminsi zikwirakwizwa mu baturage muri izi mpera z'umwaka zivuga ko isi yaba igiye kurangira cyangwa haba hari ibindi byago bigiye kuba, bigahangayikisha abaturage ndetse bikanababuza gukomeza imirimo yabo batuje, Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke yasabye abaturage kudakangwa n'ibyo kuko ari imwe mu ntwaro umwanzi akoresha mu guhungabanya umutekano w'igihugu.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke yasabye  aba baturage kudakangwa n'ibihuha bibabwira ko isi yaba igiye kurangira. Photo/ORINFOR

Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke yasabye aba baturage kudakangwa n'ibihuha bibabwira ko isi yaba igiye kurangira. Photo/ORINFOR

Ibi yabisabye mu nama y'umutekano yaguye y'Akarere kuri uyu wa kabiri tariki ya 18 Ukuboza 20122, aho abayobozi mu mirenge banasabwe gukomeza gushishikariza abaturage kwicungira umutekano bagaragaza aho babonye abantu batazi babinjiyemo.

Muri iyi nama y'umutekano yaguye y'Akarere ka Nyamasheke, hari hagamije kwiga cyane cyane ku ngamba z'uburyo umutekano warushaho kubungabungwa muri iki gihe cy'iminsi mikuru isoza umwaka; abayitabiriye banarebeye hamwe ibimaze iminsi bihungabanya umutekano ku isonga hakaba haza ubujura buciye icyuho aho abayobozi mu mirenge basabwe gukomeza kwigisha abaturage ububi bw'icyaha dore ko usanga ahanini ibi n'ababikora baba batazi ko bihanwa n'amategeko.

Ikibazo abayobozi mu mirenge igize akarere ka Nyamasheke bahuriyeho gihanze muri iyi minsi, ni icy'impuha zirimo zikwirakwizwa n'abantu batazwi aho babwira abaturage ko ngo isi yaba igiye kurangira ugasanga abaturage aho gukomeza imirimo baririrwa mu masengesho nayo atazwi ngo biyeza; aha umuyobozi w'akarere ka Nyamasheke Habyarimana Jean Baptiste akaba akangurira abaturage kwirinda impuha nk'izo kuko ari imwe mu ntwaro umwanzi w'igihugu yitwaje zamufasha guhungabanya umutekano.

Habyarimana Jean Baptiste yanasabye  abayobozi b'amadini yemewe azwi ko bagira uruhare mu kurwanya izo mpuha basobanura neza icyo ijambo ry'Imana rivuga kandi banarwanya abayobya abaturage bakorera hanze y'amadini azwi.

Umuyobozi w'ingabo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke Col. Rutikanga Jean Bosco yasabye abayobozi b'inzego z'ibanze gukomeza gushishikariza abaturage kujya bagaragaza abantu binjira mu midugudu yabo ntacyo baje kuhakora kizwi nk'imwe mu ngamba zo kwirinda gucengerwamo n'umwanzi cyane cyane muri iki gihe abaturage bahugiye mu minsi mikuru.

Ikindi cyagarutsweho muri iyi nama ni ikijyanye n'imicungire y'abakozi mu nzego za Leta kuko byagaragaye ko hari bamwe mu bayobozi bagiye bakora amakosa ariko uburyo bwo kubahana bikurikije amategeko yagenwe ntibwihutishwe Umuyobozi w'Akarere akaba yasabye ko byakwihutishwa.

©ORINFOR

UMUSEKE.COM

 

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment