Abantu bafite amashuri yigisha gutwara ibinyabiziga bazajya bagaragarwaho na ruswa bazajya bahanwa ndetse n'amashuri yabo afungwe.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Fidele Ndayisaba n’Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu IGP Emmanuel K. Gasana baha “certificate” umwe mu bitabiriye amahugurwa. Photo/RNP Media Center
Iki ni icyemezo cyafashwe mu rwego rwo rwo kurwanya ruswa ikunze kugaragara hamwe na hamwe muri aya mashuri, ndetse biri mu rwego rwo kugirango abantu bajye bamenya neza amategeko y'umuhanda.
Uyu ni umwe mu myanzuro wafashwe n'abafite amashuri yigisha gutwara imodoka, nyuma y'amahugurwa y'iminsi itatu yo kubongerera ubumenyi n'ubushobozi yateguwe na Polisi y'Igihugu.
Uyu mwanzuro uvuga ko umukozi wese wo mu ishuri ryigisha gutwara ibinyabiziga uzajya ugaragarwaho na ruswa azajya ahita yirukanwa ndetse akakurikiranwa n'inzego zibishinzwe, nk'uko byatangajwe n'uwari uhagarariye abahuguwe witwa Celestin Rwiyamira.
Abari muri aya mahugurwa yasojwe ku munsi w'ejo kandi biyemeje ko bagiye kujya baha ibizami abantu bize nibura iminsi 30. Ibi kandi bivuze ko umuntu uzajya ujya gukora ikizami avuye muri "Auto-Ecole" azajya abanza kwerekana icyemezo kigaragaza ko koko yize mu ishuri ryigisha amategeko y'umuhanda no gutwara ibinyabiziga.
Nubwo abari muri aya mahugurwa basabwe ibimaze kuvugwa haruguru nabo basabye Polisi y'Igihugu ndetse n'izindi nzego zibishiznwe gushyiraho itegeko rigenga amashuri yigisha gutwa ibinyabiziga dore ko ngo kugeza ubu ntari hari.
Basabye kandi ko hajyaho igihe kizwi neza ibizami bizajya bikorerwaho kugira ngo abantu bajye bitegura bihagije.
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Fidele Ndayisaba washoje aya mahugurwa yavuze ko imirimo yo gutwara abantu n'ibintu irimo kugenda itera imbere, bityo bikaba ari ngombwa ko abatwara ibinyabiziga bagomba kugira ubumenyi buhagije mu rwego rwo kwirinda impanuka.
©RNP
INKINDI Sangwa
UMUSEKE.com
0 comments:
Post a Comment