Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Umuseke: Abaganga 6 bishwe bazira gutera abana “Haram”

Umuseke
Amakuru y'umwihariko!
Abaganga 6 bishwe bazira gutera abana "Haram"
Dec 19th 2012, 11:21

Pakistan: Abaganga batandatu b'inzobere mu byo gukingira, bari mu gikorwa cyo gukingira imbasa abana bo muri Pakistan bishwe n'umutwe w'abatalibali ubashinja ko batera abana ibyo bita "Haram".

Abatalibani bamaganira kure igikorwa cyo gukingira bavuga ko ari

Abatalibani bamaganira kure igikorwa cyo gukingira bavuga ko ari "Haram". Photo/Internet

N'ubwo iki gikorwa cyo gukingiza indwara umwana akiri muto, ari cyiza nk'uko Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ribivuga, Abatalibani bo bavuga ko kidakwiye gukorwa kuko ari "Haram" (Ikintu kibujijwe mu idini ya Islam cyangwa ikitejejwe).

Mu rwego rwo kugira ngo hatagira n'abandi bicwa, Leta ya Pakistan yahise ihagarika iki gikorwa cyafatwaga nk'ingirakamaro kuko iyi ndwara y'imbasa ari imwe mu zizahaza abana.

Radio Mpuzamamahanga y'Abafaransa itangaza ko igikorwa cyo gukingira muri Pakistan kijyamo umugabo kigasiba undi kuko benshi bahasiga ubuzima bitewe n'uko abatalibani batajya babyishimira; ndetse kugeza ubu abantu barenga 10 bamaze kuhasiga ubuzima kuva mu meze ane ashize.

Mu kwezi kwa kane uyu mwaka ubwo hariho gahunda yo gukingira abana indwara zitandukanye muri iki gihugu, abatari bake basigaye badakingiwe kubera ko batuye mu duce tubi cyane ndetse kenshi na kenshi ababyeyi bakavuga ko batangiza abana babo kuko ari igikorwa batishimira.

Ibi bikunze kugaragara cyane mu duce tw'amajyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Pakistan, ahatuye Abayisilamu benshi badakozwa igikorwa cyo gukingira bavuga ko ari gahunga yashyizweho n'Abanyaburari n'Abanyamerika ngo bagire ingumba abana babo, kandi ngo ni "Haram" mu idini ya Islam.

N'ubwo gukingira bifatwanga nka "Haram" muri Pakistan, byaje guhumira ku mirani nyuma y'aho bimenyekanye ko umuganga wafashije CIA kugera ku gikorwa cyivuganye Umuyobozi wa al-Qaida, Oussama Ben Laden yabigezeho yitwaje ibikorwa byo gukingira umwijima. Icyo gihe Abatalibani bahise bahagarika ibikorwa ibyo aribyo byose byerekeranye no gukingira.

Kugeza ubu Pakistan ni kimwe mu bihugu bitatu bya mbere ku isi byabasiwe n'imbasa ndetse yabaye icyorezo dore ko iyo umuntu agenda hirya no hino agenda ahura n'abantu bamugajwe n'imbasa.

©RFI

INKINDI Sangwa

UMUSEKE.com

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment