Benshi mu bakunzi ba rihanna ndetse n’aba chris brown yewe n’umubyeyi wa rihanna (se) bari bishimiye isubiranye cyangwa se ubwiyunge bwa chris brow na rihanna gusa kurubu ifoto rihanna yashyize hanze n’amagambo yanditseho byateye benshi mubakunzi babo kujya mu rujijo nyuma yo kwandikaho kubu ari ingaragu (single) ndetse yumva abyishimiye.

Kwibera ingaragu (single) biraryoha , ubu icyo ngiye gukora n’ukwishimisha uko nshaka ndetse nkanakora ibyo nshaka ndetse akomeza agira ati kurubu ntukizere cyangwa se ngugendera ku mico y’umusore kuko bose nibamwe.
Abareba kure bakaba bahamya ko umubano wa chris brown na rihanna watangiye kuzamo agatotsi ubwo chris brown yagaragaraga mu binyamakuru byinshi bitandukanye arikumwe n’abandi bakobwa mu tubyiniro ndetse akaza kongera gusohokana nuwahoze ari umukunzi we Karrueche tran, bakamarana ijoro ryose, ibi byababaje rihanna ndetse yandika amagambo ariko ibitutsi kurukuta rwe rwa twitter asa nutuka chris brown.
Nyuma yo kwandika iyi nkuru yuko yisubiriye kuba ingaragu byakiriwe neza cyane n’inzu itunganya umuziki ya roc nation ihagarariwe n’icyamamare Jay-Z aho bahise bagenera rihanna imodoka yo mubwoko bwa Porche ihagaze akayabo k’ibihumbi 200 by’amadolari.

Ngiyo imodoka jay-z yahaye rihanna nyuma yo kwandika ko aringaragu
Kuva aho chris brown akubitiye rihanna mu mwaka wa 2009 , kuruhande rwa jay-z ntiyigeze yifuza isubirana ryabo doreko kenshi yakundaga kubuza rihanna kongera gucudika na chris brown, uyu mwaka bajya gusubirana nabwo jay-z akaba yari yabyanze ariko agahoshwa n’umugore we beyonce wamusabye kurekeraho kwivanga mu rukundo rwa rihanna na chris brown, nyamara jay-z we ntiyashirwa atumira chris brown amubwirako naramuka yongeye kubabaza na rimwe rihanna azamuzimya muri muzika burundu.

0 comments:
Post a Comment