Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Ibishya Bikugereho: KUGIRA UMUGABO NKA BALOTELLI BIRUTWA NO GUPFAKARA,KUGEZA NANUBU NTARAZA KUREBA UMWANA TWABYARANYE – RAFFAELLA FICO

Ibishya Bikugereho
Amakuru Yose Mu Kinyarwanda
KUGIRA UMUGABO NKA BALOTELLI BIRUTWA NO GUPFAKARA,KUGEZA NANUBU NTARAZA KUREBA UMWANA TWABYARANYE – RAFFAELLA FICO
Dec 20th 2012, 07:49

Mu magambo ateye impuhwe n’agahinda umunyamideli kazi Raffaella fico yatangarije ikinyamakuru cyandikira mu gihugu cy’ubutaliyani arinaho atuye yavuzeko gusha umugabo nka mario balotelli birutwa no kubaho witwa umupfakazi ngo kuko kugeza nubu iminsi igeze kuri 14 balotelli ataraza kureba umwana we babyaranye wavutse ku italiki ya 6/12/2012.

Mu magambo ababaje cyane Raffaella fico yatangarije icyo kinyamakuru yavuzeko mario balotelli ari umugabo utita kumuryango we ahubwo akenshi akagaragara yishimina na rubanda nyamwinshi badafite nicyo bahuriyeho.

Ntabwo adukunda yewe ntanatwitayeho nagato, kandi kurundi ruhande ubona yitaye cyane kuri rubanda nyamwinshi rudafitanye n’isano nawe, ngaho reba nawe umwana amaze iminsi 14(ibyumweru 2) ariko kugeza nubu ntabwo araza kumurebaho na rimwe nawe amurebera kuri interineti nkabandi bose, amuzi mu binyamakuru.

Umunsi wo kubyara kwanjye mbere yo kwinjira muri maternite naramuhamagaye mubwira ko ngiye kubyara mbona ntacyo abivuzeho, yewe ndangije no kubyara ndongera ndamuhamagara mubwira ko tubyaye umwana w’umukobwa arangije arambwira ngo nakazi kanjye ibyo birandeba ahita akupa telephone.

Kuruhande rwa mario balotelli we avugako azemezwa n’abaganga ko koko uyu mwana aruwe doreko kugeza nubu atarahamya neza ko kuyu mwana raffaella fico yabyaye ari umwana we koko, tubibutseko umwana wa balotelli umaze iminsi 14 avutse yahawe akazina ka Pia na nyina ariko se akaba ataramwita ndetse ataranamubona.

 

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment