Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Ibishya Bikugereho: JAY-Z MU NZIRA ZO KUZIMYA BURUNDI CHRIS BROWN MURI MUZIKA – REBA IBYO YAMUKOREYE

Ibishya Bikugereho
Amakuru Yose Mu Kinyarwanda
JAY-Z MU NZIRA ZO KUZIMYA BURUNDI CHRIS BROWN MURI MUZIKA – REBA IBYO YAMUKOREYE
Dec 20th 2012, 19:51

Shawn Carter cyangwa se Jay-z ku izina rye ry’ubuhanzi akaba ari n’umugabo w’icyamamare beyonce kurubu ngo amereye nabi cyane chris brown doreko uyu musore ngwashobora no kuzimira burundu muri muzika kubera jay-z.

K’umunsi wo ku wa mbere w’iki cyumweru turimo nibwo chris brown yashyize imipira yo kwambara kurubuga rwe rwa internet igurishwa amadolari 25 y’amerika , iyo mipira ikaba yaririho ifoto ya rihanna ndetse n’iya chris brown, ngwibi ntibyashimishije inzu itunganya umuziki ya roc nation arinayo ikuriwe na jay-z aho jay-z ubwe yihamagariye chris brown akamubwirako nyuma y’amasaha 2 naba atarakuraho iyo mipira kurubuga rwe aribukuremo ingaruka atari bubashe kwirengera.

Nyuma yuko jay-z ahamagaye chris brown amusaba gukuraho iyo mipira ngo kubera ntaburenganzira yahawe n’abareberera rihanna (manager) aribo roc nation ndetse yanashyize iyo mipira hanze atabiherewe uburenganzira na rihanna , chris brown nawe yahise yihutira gukuraho vuba vuba iyo mipira kurubuga rwe ndetse anashyira itangazo rivugako iyo mipira itakigurishwa.

K’umunsi wejo nabwo inkuru yakwirakwiye ku mbuga nyinshi ivugako chris brown yongeye gutandukana na rihanna nyuma y’ifotorihanna rihanna yashyize kurukuta nkoranyambaga rwa twitter yandikaho ko kurubu aringaragu kandi mubusanzwe yari yarasubiranye na chris brown benshi baketse ko chris brown na rihanna ibyabo byaba byongeye kugera ku musozo doreko ntamezi 3 bari bamaranye bongeye gusubirana, ndetse na mbere y’isubirana jay-z akaba yari yasabye chris brown ko naramuka kugira icyo yongera gukorera rihanna kimubabaza azamuzimya burundu muri muzika, none akaba aribyo yatangiye gukora doreko impamvu nyamakuru ivugwa yaba yateje agatotsi mu mubano wabo ari amafoto ya chris brown yagiye hanze arikumwe n’abandi bakobwa ndetse munyuma akaza gutahana n’uwahoze ari umukunzi we karrueche tran.

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment