Nyuma y’igihe gito gusa Chris Brwon na Rihanna bamaze bagaragara bari kumwe ndetse batangaza no kumbuga zitandukanye ko baba bari mu rukundo, mbere yaho Chris Brown akaba yarafite umukunzi ariwe Karrueche Tran ariko bakaza gutandukana mbere yuko Chris Brwon yiyunga na Rihanna.

Chris Brown na Rihanna muri VMAS 2012
Christina Milian uzwi cyane nk’umuhanzikazi, umukinnyikazi wa filime ndetse ndetse wagaragaye no mwirushanwa rya “The Voice”, yatangarije ikinyamakuru cya Hollywoodscoop ko Chris Brown akiri mu rukundo na Karrueche Tran, bikaba bivuze ko ari guca inyuma Rihanna.

Chris Brown na Karrueche Tran basohokanye
Christina aganira na Wendy Williams yamutangarije ati:
Karrueche n’inshuti yanjye magara ndetse ko icyo nzi neza nuko akiri mu rukundo na Chris Brown, ibyo itangazamakuru ritangaza ndabibona nkanabyumva ariko ntago nifuza kubyinjiramo cyane kuko buri muntu agira ubuzima bwe bwite ndetse nuko abutwara.

Christina Milian na Karrueche Tran
Wendy akaba yakomeje amubaza niba yaba azi ib’ubukwe bw’ibanga hagati ya Chris Brown na Rihanna, mazi Christina amusubiza ko ntawamenya wenda wasanga na Karrueche azaba ahari, ibyabariya batatu biteye urujijo cyane. Rihanna akaba amaze iminsi yohereza amafoto kuri Twitter ari kumwe na Chris Brown bameranye neza cyane, nubwo mu minsi ishize hari hajemo agatotsi mu mubano wabo.
Ese koko Chris Brown yaba atendeka nde hagati ya Rihanna na Karrueche?
Post By :: Elvis SHEMA / ibishya.biz.
0 comments:
Post a Comment