Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Umuseke: Ibihugu by’ abayisilamu byakuyeho amaboko kuri Bachar Al Assad

Umuseke
Amakuru yose mu Kinyarwanda!
Ibihugu by' abayisilamu byakuyeho amaboko kuri Bachar Al Assad
Aug 16th 2012, 13:04

Mu nama y' umuryango w' ubuhahirane bw' abayisiramu (OCI), yabereye i Mecque muri Arabie Saoudite mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, Syrie yahagaritswe muri uyu muryango.

Bashar Al Assad igihugu cya Syria ayobowe cyavanywe mu muryango w'ibindi by'abasilamu

Bashar Al Assad igihugu cya Syria ayobowe cyavanywe mu muryango w’ibindi by’abasilamu

Uyu muryango wasaga naho ari wo wonyine wari usigaye ucyumvikana n'igihugu cya Syrie wagihagaritse, ugishinja kwica abaturage bacyo.

Mu nama n'abanyamakuru, Ekmeleddin Ihsanoglu, umunyamabanga mukuru w' uyu muryango w' ubuhahirane bw' ibihugu by' abarabu OCI, yagize ati : « Ibi bihugu ntibishobora kwemera ubutegetsi bwica abaturage babwo bwifashishije indege, blindes n' ibitwaro biremereye ».

Mu iyirukanwa rya Syrie muri uyu muryango ryemejwe n' ibihugu 56 kuri 57 biwugize.

Iguhugu cya Iran nicyo cyabyanze, gusa ngo ibi ntibyatunguranye.

Uyu muryango kandi ntiwigeze urebera izuba igihugu cya Syrie kuko byanze n'ibikorwa bya gisirikare ibyo ari byo byose mu kugarura amahoro muri iki gihugu. Bikaba bishyigikiye inzira y' ibiganiro kugirango imeneka ry' amaraso muri Syrie rirangire.

Umuryango w' ibihugu by' abayisiramu ntibishaka ko iki kibazo cya Syrie cyafata indi ntera kikagera no mu kwemera cyangwa se ngo kirenge imipaka.

Mu itangazo rya nyuma ry' inama riravuga ko hagomba gukorwa igishoboka cyose ariko ibikorwa by' ihohotera muri Syrie bikarangira. Ibikorwa bimaze guhitana abanyasiriya barenga ibihumbi makumyabiri na bitanu 23.000 mu gihe kitarenze amezi 16 nk' uko bitangazwa n' indorerezi yita ku burenganzira bw' ikiremwamuntu muri Syrie.

Uku kwirukanwa mu muryango w' ibihugu by' ibiyisilamu kuje nyuma y' aho Comisiyo ya ONU ishinzwe iperereza ishyiriye ahagaragara Raporo  ivuga ko ingabo za Bachar Al Assad kuba ngo zarakoze ibyaha byibasiye inyoko muntu, birimo iyicarubozo.

Iyi Raporo kandi ishyira mu majwi ingabo zihanganye n' ubutegetsi bwa Bachar kuba nazo zarakoze ibyaha nk' ibi ari ko zo, ngo ni ku rwego rwo hasi.

Kuri uyu wa kane nibwo Akanama gashizwe umutekano mu muryango w' abibumbye, kagenera igihe nyakuri cy' irangira rya misiyo y' indorerezi zako muri Syrie.

AlJazeera

Callixte Ndagijimana
UMUSEKE.COM 

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment