u Rwanda, kimwe n'ibindi bihugu 17 bigize umuryango wa ARIPO, byiyemeje guhagurukira uburenganzira Bw'ibinyabuzima, ibihangano n'undi mutungo ushingiye ku bwenge bwa nyirawo. Babyemeranyijwe mu kiganiro cyahuje abagize uyu muryango wa ARIPO kuri uyu wa kane i Kigali.

Louise Kanyonga ushinzwe kwandika no kwandikisha ibintu muri RDB
Iyi nama yari igamije kungurana ibitekerezo ku buryo bwo kubungabunga ibihangano n'undi mutungo uturutse ku bwenge bwa nyirawo byazajya bicungwa neza kandi bikagirira inyungu nyirabyo igihe cyose akiriho.
Kayonga Louise, Umuyobozi muri RDB ushinzwe ibyo bikorwa byo kwandika yatangaje ko Africa ifite umwihariko wo kuba ifite ibihangano byinshi bityo bikaba ari byiza ko ibihugu bigira uruhare mu kubungabunga ibi bihangano n'ibikorwa by'ubwenge ngo bigirire akamaro ba nyirabyo.
Ikigo cya NAGOYA cyasinyanye amasezerano na RDB yo kubungabunga no kurinda, ibinyabuzima, ibihangano n'ibikorwa biturutse mu bwenge bwa nyirabyo mu rwego rwo kugirango bitazitirirwa undi cyangwa undi ngo abitware abikoreshe mu nyungu ze.
Gapusi Jean, umukozi ushinzwe ubushakashatsi mu mashyamba mu Rwanda, yavuze ko u Rwanda rufite umutungo kamere mwinshi ukwiye kubungwabungwa nk'umutungo wihariye w'u Rwanda.
Yagize ati: " Niba ubu mu Rwanda dufite igiti kivura Cancer ya Prostate, kuki ibihugu byaza bikagitwara bikaba aribyo bicyungukiramo u Rwanda ntirubone kuri iyo nyungu?, nubwo nta bumenyi n'ikoranabuhanga ryo gukora umuti uvuye muri icyo giti ariko u Rwanda ruba rukwiye kubona inyungu kuri icyo giti, niyo mpamvu imitungo nkiyo igomba kubungwabungwa".

Gapusi Jean
Ibihugu 17 bikaba biteraniye mu Rwanda byiga ku masezerano yo kurinda bene iyo mitungo kamere, n'inshingiye ku bwenge.
Muri Rwanda Development Board hari ishami rishinzwe kwandikisha umutungo kamere w'umuntu, ibihangano n'undi wose ushingiye ku bwenge, ibi bikaba bifasha nyiri igikorwa kukirinda gukoreshwa, kwiganwa cyangwa kwibwa n'undi kuko imbere y'amategeko biba bizwi ko ari umutungo we.

Bamwe mu ntimwa z’ibindi bihugu 16 bitabiriye inama iri kubera i Kigali
Daddy SADIKI RUBANGURA
UMUSEKE.COM
0 comments:
Post a Comment