Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Umuseke: Ibarura rusange rya kane ryatangiriye no ku mukuru w’igihugu

Umuseke
Amakuru yose mu Kinyarwanda!
Ibarura rusange rya kane ryatangiriye no ku mukuru w'igihugu
Aug 16th 2012, 13:11

Kuri uyu wa 16 Kanama nibwo ibarura rusange rya kane ry'abaturage b’u Rwanda n’imiturire ryatangiye, President Paul Kagame akaba ari mu babaruwe kuri uyu munsi kimwe n'abandi banyarwanda.

President Kagame abarurwa kuri uyu wa kane/photo PPU

Ikigo cy'igihugu cy'ibarurishamibare kivuga ko Ibarura Rusange ry'Abaturage n'Imiturire ari umushinga w'ibanze Igihugu gishingiraho kugira ngo kigene ibigomba gukorerwa abaturage byabageza ku majyambere arambye mu bijyanye n'ubukungu n'imibereho yabo ya buri munsi.

Muri iri barura, harabarurwa abantu bose batuye mu Rwanda baba abanyarwanda cyangwa abanyamahanga, kugirango hamenyekane imibare y'ukuri abatuye ingo bakaba basabwa gutanga ibisubizo by'ukuri ku bibazo bari kubazwa n'abakarani b'ibarura.

Yusuf Murangwa umuyobozi w' Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare niwe wabaruye urugo rw'Umukuru w'Igihugu kuri uyu wa kane ahagana saa sita z'amanywa, yabwiye itangazamakuru ko President yasubije ibibazo byabajijwe n'abandi banyarwanda kuri uyu munsi w'intangiriro z'ibarura.

Paul Kagame asoma ibibazo bibazwa n'umukarani w'ibarura

Paul Kagame asoma ibibazo bibazwa n’umukarani w’ibarura

Ababarurwa barabazwa imyirondoro yabo, abatuye mu rugo rwabo, icyo apfana n'abatuye iwe, niba hari ufite ubumuga babana n'icyabuteye, ibyo atunze mu rugo, niba hari ibikoresho by'ikoranabuhanga bakoresha n'ibindi, amakuru akomeza kuba ibanga hagati y'uwabajije n'uwabajijwe.

Iri barura rikorwa hagati y'iminota 30 na 45, Yousuf Murangwa akaba yatangaje ko President Kagame yabahaweye umwanya wose wari ugenwe akanabasubiza ibyo yabajijwe byose.

Abanyarwanda baba mu mahanga bakaba nabo bazabarurirwa kuri za Ambasade z’igihugu cyabo mu bihugu barimo.

Abakarani b'ibarura iyo bageze mu rugo bagasanga nta muntu uhari basiga ubutumwa bwaka gahunda yo kubonana n'abahatuye bakazagaruka.

Ikigo cy'Ibarurishamibare kivuga ko kugirango haboneke imibare nyayo y'abanyarwanda, buri muntu wese utuye mu rugo agomba kwibaruza,  nta n'umwe ukwiye kwibagirana cyangwa ngo abarurwe kabiri

Nkuko iki kigo kibitangaza kandi, numero zizandikwa ku mazu zizafasha umukarani w'Ibarura kumenya ingo amaze kubarura n'izo asigaje. Zizamufasha cyane cyane kutagira urugo asimbuka cyangwa ngo arubarure kabiri. Ba Nyir'ingo bagomba kwirinda gusiba izo nimero igihe cyose ibarura rizaba ritararangira mu Gihugu kabone n'ubwo ingo zabo zaba zabaruwe.

Ikindi ngo abaturarwanda bakwiye kumenya ko igikorwa cy'Ibarura Rusange ry'Abaturage n'Imiturire ntaho gihuriye n'igenzura ry'imisoro, iyandikwa ry'ubutaka cyangwa ubundi buryo bw'iperereza ubwo aribwo bwose.

Ubwanditsi
UMUSEKE.COM 

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment