Tariki 15 Kanama buri mwaka, abakirisitu Gaturika bizihiza umunsi wa Bikira Mariya Nyina wa Yezu, "Assomption", Kibeho niho abanyarwanda n'abandi babizi ku Isi bavuga ko uyu mubyeyi wa Yezu yabonekeye bwa mbere aka karere k'ibiyaga bigari. Kibeho ubundi ni hantu ki?
Kibeho ni umujyi muto uherereye mu karere ka Nyaruguru mu majyepfo y'u Rwanda. Ni ahantu hamenyekanye cyane igihe habaga amabonekerwa mu mwaka wa 1981 akaba ari naho hari ishusho ya Yezu ku rwego rwa Afurika ifite icyicaro aho i Kibeho; niyo shusho nini ku isi ifite uburebure bwa metero esheshatu(6), igapima ibiro magana cyenda na mirongo itanu (950 kg).
Iyo shusho igaragara ahantu hatandatu ku isi kuko buri mugabane w'isi ufite ishusho imwe nk'iyo. Umugabane w'Afurika rero ishusho wagenewe iri i ku musozi wa Nyarushishi uherereye mu murenge wa Kibeho, akarere ka Nyaruguru mu Ntara y'Amajyepfo.
Na mbere hose Anathalie yakundaga gusenga aho yigaga mu ishuri rya Mère du Verbe Kibeho ku buryo bagenzi be bamwibazagaho cyane.
Ku italiki ya 28 Ugushyingo mu mwaka w'i 1981, mu ishuri ryisumbuye ry' i Kibeho riyoborwa n'ababikira bo mu Muryango wa Benebikira, Bikira Mariya yatangiye kubonekera umwana w'umukobwa w'umwangavu witwa Alphonsine Mumureke.Ameze nk'uwapfuye, abageragezaga guterura umurambo we ngo bawuvane aho yari yaguye ,ntibyashobokaga icyo ahanini ni cyo cyatumye abantu bemera ibyo avuga. Ubu Anathalie si umubikira ni umuntu wiyeguriye umubyeyi Bikira Mariya. Kuri "Assomption" abajyayo bose mu rugendo rutagatifu baba bafite amatsiko yo kumubona ndetse no kumukoraho.
Nyuma ye haje kwiyongeraho abandi babiri aribo Natalie Mukamazimpaka na Marie Claire Mukangango. Ibonekerwa rya Natalie na Marie Claire ryarangiye mu mwaka w'i 1983 naho Alphonsine asezererwa na Bikira Mariya taliki ya 28 Ukwakira 1989. Hagati aho ariko, hiyongereyeho abandi benshi bavugaga ko nabo babonekerwa, ariko bose babarirwa hanze y'ishuri ry'i Kibeho.
AMATEKA Y'IBONEKERWA RY'I KIBEHO
Ku italiki ya 28 Ugushyingo mu mwaka w'i 1981, mu ishuri ryisumbuye ry'abakobwa ry'i Kibeho habereye ibintu bidasanzwe. Ubwo hari mu ma saha ya nyuma ya saa sita abana barangije gufungura, ariko bakiri hamwe mu cyumba cy'amafunguro.
Alphonsine Mumureke wari ageze mu kigero cy'imyaka cumi n'itandatu, yumva ijwi ryoroheje rimuhamagara mu kinyarwanda rigira riti : "Mwana wanjye". Ubwo nawe ahaguruka bwangu akurikira iryo jwi ridasanzwe mu kirongozi, maze abona umugore ufite ubwiza buhebuje amuhagaze imbere.
Yari yambaye umwambaro wera kandi yitwikirije umwenda w'ubururu mu mutwe. Ibiganza bye byari bibumbiye mu gituza, ariko intoki zireba hejuru. Nta nkweto yari yambaye. Alufonsina amubazanya igihunga agira ati : "Uri nde ?" Uwo mugore amusubiza bwangu avuga ati:"Ndi Nyina wa Jambo".
Alufonsina ahagarara yemye nk'ufashwe n'umuriro w'amashanyarazi, agumya kwitegereza uwo mugore, ariko kandi akanibaza uburyo "Nyina wa Jambo" yaje mu kirongozi cy'ishuri ryabo. Bikira Mariya yongera kumubaza ati : "Ni nde ukunda cyane ?" Alphonsine a wari usanzwe ari umwana uvuka mu muryango w'abakristu kandi nawe agerageza kuyoboka iyo nzira, asubiza adatindaganije ati : "Nkunda Imana na Bikira Mariya wabyaye Yezu".
Mariya yumvise icyo gisubizo, asagwa n'ibyishimo, maze abwira Alufonsina ati : "Nazanywe no kugukomeza, kuko numvise amasengesho yawe". Yongeraho ati : "Ndifuza ko incuti zawe zikomera mu kwemera, kuko zitemera bihagije". Ubwo Alphonsine yatangiye kuvuga amasengesho yoroheje, naho "Nyina wa Jambo" azamuka ajya ejuru, umwana we agumya kwitegereza uko uwo mubyeyi utagira uko asa arembera.
Ibyo byamaze nk'iminota cumi n'itanu. Abageragezaga kumuvugisha cyangwa se kumunyeganyeza ntibagira icyo bageraho, kuko yari ameze nk'umuntu wafashwe n'ubujeni bukomeye cyane.
Na none, nta muntu numwe wemeye iby'ibonekera rye, ahubwo bamwe batangiye gukeka ko yarwaye indwara idasanzwe, dore ko avuka i Kibungo, aho Abanyarwanda benshi bavuga ko haba ibirozi byihariye.
Bukeye bwaho, iyo "Ndwara" yongera kumufatira mu cyumba abanyeshuri bararagamo. Ngo Bikira Mariya yamubonekeye atari umuzungu nk'uko bakunze kumubona ku mashusho. Ahubwo Alufonsina avuga ko atashoboraga kumenya ibara ry'uruhu rwe. Icyo yemeza ni kimwe : uwo mubyeyi yari afite ubwiza butagereranywa.
Nyuma y'ayo mabonekerwa y'ikubitiro, hafi buri wa gatandatu Alufonsina yagumaga kubonekerwa n'uwo mubyeyi. Bamwe bakabifata nk'ukuri, abandi bakavuga ko uwo mwana yasaze. Ntibyari bumworoheye kugumya kuba ikigeragezo mu bandi bana, dore ko ari bwo yari agitangira umwaka wa mbere w'amashuri yisumbuye.
Nyamara ibyo bigeragezo ntibyatumye acogora ku isengesho, bigera n'aho abandi bana bajya bamuzanira amashapule ngo abasabire umugisha ku Mubyeyi wo mu ijuru.
Ku ncuro ya mbere, ubwo Nataliya yakekaga ko abonekewe n'umutagatifu, Bikira Mariya yamuhamagaye agira ati : "Nataliya mwana wanjye !" Undi nawe asubiza adatinze ati : "Karame !" Ubwo Bikira Mariya akomeza ikiganiro amubwira ati :"Nimusenge, nimusenge cyane kuko isi ari mbi. Mukunde cyane ibyo mu ijuru kurusha ibyo mu nsi, kuko biyoyoka vuba cyane. Mu buzima bwawe, uzagomba guhangana n'imibabaro myinshi kandi ikomeye. Nimukanguke kandi muve hasi. Mwitonde. Mugomba guha umwanya uhagije isengesho. Murasabwa kandi kugarukira imigenzo myiza y'urukundo, kwitanga no kwiyoroshya. Nimugarukire Imana, yo soko y'amazi y'ubuzima".
Ayo magambo yavuzwe taliki ya 12 Mutarama, yari asobanutse, ariko kandi ateye n'ubwoba. Nataliya yayafashe nk'ubutumwa bukomeye ahawe, bityo n'ubwo yari asanzwe ari umwana ukunda gusenga no kwiyambaza Bikira Mariya, noneho arushaho.
Nataliya yabonekewe na Bikira Mariya mu gihe cy'imyaka ibiri gusa, nyuma amusezeraho.
Uwa gatatu wabonye Bikira Mariya, ni Mariya Klara Mukangango. Yatangiye kubona uwo mubyeyi wo mu ijuru taliki ya 2 Mata 1982.
Ugereranije na babiri bamubanjirije, Mariya Klara yari umukobwa w'inkumi w'imyaka makumyabiri n'umwe. Yakundaga amaraha, kandi ntiyite ku bintu bijyana no gusenga. Yemwe ndetse, yari mu bageragezaga Alufonsina cyane, atanemera habe na mba ibyo by'amabonekerwa. Nyamara Bikira Mariya amaze kumwiyereka, yarahindutse ku buryo byatangaje abari basanzwe bamuzi.
Nta mugayo kandi : yahawe ubutumwa bwo kwamamaza ishapule y'ububabare bwa Bikira Mariya. Mu mabonekerwa cumi n'atanu yagiriwe kugeza mu kwezi k'ukuboza 1982, Marie Claire yabwirwaga ko isi igenda nabi cyane, ko u Rwanda rugeze ahakomeye, bityo abantu bakaba bagomba gusenga cyane no guhinduka. Uwa mbere ayo magambo yahinduye ni Mariya Klara ubwe. Ni byo koko : amaherezo umuntu ahinduka icyo avuga, agasa n'icyo agenda yinjiramo.
Imwe mu minsi mikuru yibukwa i Kibeho
Amabonekerwa y'i Kibeho akimara kwemerwa, aho hantu hatangiye kuba aho Abagenzi-bahire bahurira. Muri iki gihe hakurura na ba mukerarugendo.
Uko umwaka utashye, abo bakunzi ba Bikira Mariya bagenda biyongera, ariko n'abanyamatsiko bazamo. Muri urwo rwego, hari iminsi mikuru ihimbazwa i Kibeho igafasha abajyayo kuguma mu binezaneza by'isengesho, no mu mwuka ubibutsa ibyahabereye. Imwe muri iyo minsi ni iyi ikurikira :
-01/Mutarama: Bikiramariya Nyina w'Imana n'Umwamikazi w'amahoro
-12/Mutarama: Ingarukamwaka y'ibonekerwa rya Nataliya
-02/Werurwe: Ingarukamwaka y'ibonekerwa rya mbere rya Marie Claire
-25/Werurwe: Ishyikirizwa-butumwa bwa Nyagasani
- 31/Gicurasi : Bikira Mariya ajya gusura Elizabeti, n'itahwa ry'ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho
- 29/Kamena : Umunsi mukuru w'Intumwa Petero na Pawulo, hibukwa ndetse umunsi ngaruka mwaka w'iyemerwa ry'ibonekerwa ry'i Kibeho.
-15/Kanama: Asomusiyo ya Bikira Mariya
-15/Nzeri: Bikira Mariya washavuye
-7/Ukwakira: Umwamikazi wa Rozari
-28/Ugushyingo: Isabukuru y'amabonekerwa ikaba n'umunsi mukuru wo guhimbaza Bikira Mariya w'i Kibeho.
Tariki ya 15 Kanama ku Isi hose n'i Kibeho by'umwihariko
Kuva ku ntangiriro y'isezerano rishya kubemera Bibiliya, by'umwihariko abemera umubyeyi Bikira Mariya,ku itariki ya 15 Kanama buri mwaka kiriziya Gatorika yizihiza umunsi mukuru w'ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya (Assomption) agahebuzo cyane iwacu mu Rwanda usanga abakirisitu b'imihanda yose bateraniye i Kibeho basenga.
Usanga kandi abakirisitu bagenda batoragura utubuye twaho hantu ndetse,'utwatsi ndetse bakavoma n'amazi mu iriba rito rihaba bakajyana iwabo bavuga ko ikintu cyose cy''i Kibeho kiba gifite umugisha. Ibi byose abakirisitu babiterwa n'ukwemera kuzuye abandi bakajyayo kubera amatsiko bakaharonka ingabire y'ukwemera.
Bitewe n' uko kwemera gutuma abjyayo bava mu modoka bageze nko mu birometero 5 ngo bagere i Kibeho, bakajyenda n'amaguru ahasigaye. Baba bifuza kugera ku butaka butagatifu batuje,bicishije bugufi kandi basenga.
Twasoza tugira tuti:"Mubyeyi waje kudusura iwacu, udusabire kunyura Imana no kurushaho kukubera abana bakwizihiye!" Amen
Source: Ubuntu.altervista.org,masengesho.blogspot.com
Post By :: Elvis SHEMA / ibishya.biz
0 comments:
Post a Comment