Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Umuseke: Charles Tibingana yerekeje muri Victoria University SC

Umuseke
Amakuru yose mu Kinyarwanda!
Charles Tibingana yerekeje muri Victoria University SC
Aug 16th 2012, 10:05

Ikipe y'umupira w'amaguru ya Kaminuza ya Victoria y'i Kampala yasinyishije amasezerano y'imyaka ibiri umukinnyi w'Umunyarwanda Charles Tibingana Mwesigye imuvanye muri Proline Academy nkuko byemejwe na muri Victoria University SC kuri uyu wa kane.

Tibingana Charles

Tibingana Charles

Uyu musore wavukiye muri Uganda ku babyeyi b'abanyarwanda, ni umukinnyi w'ikipe y'igihugu Amavubi U20 , kuri uyu wa kane nibwo akorerwa isuzumwa ry'ubuzima bwe maze kuwa mbere akazatangira imyitozo mu ikipe ye nshya.

Uyu musore w'imyaka 18 yatangaje ko yishimiye kwinjira mu ikipe ya SCVU kuko ari ikipe igaragaza ko igamije kubigira umwuga , ndetse ko yumva ategereje cyane umukino wa mbere azakina hariya.

Tibingana yakiniye u Rwanda mu ikipe y'igihugu yakinnye imikino ya nyuma y'igikombe cy'Isi cy'abatarengeje imyaka 17 muri Mexique mu mwaka ushize, ndetse no muri Cecafa y'abatarengeje imyaka 20.

Ivan Zoric umutoza wa SCVU  ari gutegura iyi kipe igiye kwinjira mu kiciro cya mbere cya shampionat ya Uganda bwa mbere, akaba abona ko Tibingana ari umusore uzamufasha kwitwara neza.

HATANGIMANA Ange Eric
UMUSEKE.COM

 

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment