Abana bari hagati y'imyaka irindwi na cumi n'itanu bagiye kwitoramo abagomba kubahagararira mu nama y'igihugu y'abana nkuko byatangajwe na Zaina Nyiramatama, Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Inama y'Igihugu y'abana.

Abana kuva hasi bagiye kwishakamo abazabahagararira ku rwego rw’igihugu
Aba bana bazakora amatora hagati yabo kuva ku nzego z'ibanze maze abazatorwa bazajye muri iriya nama aho bazagaragaza ibibazo bagenzi babo bahura nabyo mu mibereho mu miryango yabo.
Zaina Nyiramatama ati: " Abana kuri iki kigero baba bataramenya kubeshya, bakazagaragaza isura nyayo y'imibereho ya bagenzi babo mu miryango. Ibi ntibisobanuye ko aba bana batangiye gukina Politiki nkuko bamwe bashobora kubitekereza, ahubwo bagiye kugira uruhare mu kwigaragariza ibibazo byabo noneho aribo babyivugira"
Amatora y'abana batanu bazahagararira abandi mu nama nkuru y'Abana azatangirira ku rwego rw'akagali kuzamuka mu nzego zose kugera ku rwego rw'igihugu nkuko byatangajwe kuri uyu wa gatatu n'ubuyobozi bw'Inama y'Igihugu y'abana butari burimo abana mu buyobozi bwayo.
Amatora y'aba bane ateganyijwe gutangira kuri uyu wa 16 kugeza kuri 22/08/2012 guhera mu tugari, bahereye muri Kigali.
Julienne Munyaneza, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Umuryango n'Iterambere, yavuze ko iki gikorwa kizaha abana amahirwe, yo kwihitiramo abana b'intangarugero muri bo "bazabavuganira i Buharankakara" .
Nubwo hagiye kuba matora y'abana gusa haracyagaragara ikibazo cy'imyumvire mu nzego z'ibanze batarasobanukirwa neza imigendekere n'akamaro k'icyi gikorwa.
Inama y'igihugu y'abana ikaba ivuga ko izakomeza ubukangurambaga bugamije gusobanura no kumvisha iki gikorwa inzego zo hasi mu gihugu.

Zaina Nyiramatama Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Inama y'Igihugu y'abana asobanura ku gikorwa cy’amatora y’abana
Daddy SADIKI RUBANGURA
UMUSEKE.COM
0 comments:
Post a Comment