Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Umuseke: “Agaciro Development Fund”: buri munyarwanda ubishaka uko ashoboye yasabwe kwitangira igihugu cye

Umuseke
Amakuru yose mu Kinyarwanda!
"Agaciro Development Fund": buri munyarwanda ubishaka uko ashoboye yasabwe kwitangira igihugu cye
Aug 15th 2012, 15:20

Mu Ukuboza umwaka wa 2011, abafatanyabikorwa b'ingengo y'imari y'u Rwanda bari batarafata umwanzuro wo guhagarika by'agateganyo inkunga bagenera u Rwanda, kiriya gihe, nibwo haje igitekerezo cy'Agaciro Development Fund.

Ministeri y'Imari niyo izagenzura "Agaciro Development Fund"

Ministeri y’Imari niyo izagenzura “Agaciro Development Fund”

Muri kuriya kwezi, intambara hagati ya M23 na Leta ya Kinshasa yari itaratangira, muri kuriya kwezi kw'Ukuboza umwaka ushize nibwo mu nama ya cyanda y'Umushyikirano yari iyobowe na President Paul Kagame, hatekerejwe uburyo abanyarwanda ubwabo bagerageza gutera inkunga Budget yabo hatarindiriwe akimuhana.

Agaciro Development Fund nibwo icyo gitekerezo cyatangajwe, Ministeri y'Imari kuri uyu wa gatanu tariki 16 Kanama iragirana ikiganiro n'abanyamakuru cyo gusobanura birambuye Iby'iki kigega n'ibyo kizamarira igihugu.

Nyuma y'uko intumwa za UN zoherejwe muri DRCongo zitangaje ko u Rwanda rutera inkunga umutwe wa M23, ibi Leta ya Kigali ikabihakana igatanga nayo ibimenyetso binyomoza ibyavuzwe n'abatumwe na UN, ibihugu bya USA, England, Sweden na Holland byahagaritse zimwe mu nkunga z'amafaranga byateraga u Rwanda mu nzego zitandukanye.

Igitekerezo cyo mu Ukuboza 2011 abayobozi b'u Rwanda bavuga ko ubu aricyo gihe nyacyo cyo gutangira gushyirwa mu bikorwa mu rwego rwo kugirango abanyarwanda ubwabo bagire uruhare mu kwikemurira ikibazo icyo aricyo cyose cyaterwa n'ihagarikwa ry'inkunga cyangwa n'izindi zahagarikwa.

Ministeri y'Imari ivuga iki kigega umwihariko wacyo ari uko umunyarwanda ubishaka aho ari hose ariwe uzagira uruhare mu gutanga uko yishoboye mu kuzamura amafaranga azajya muri iki kigega, amafaranga azashyirwa mu mishinga y'amajyambere nkuko andi asanzwe ashyirwa mu ngengo y'imari akoreshwa.

Mu nama y'abaministre yateranye mu cyumweru gishize bashyigikiye itangizwa ry'iki kigega, Abaministre bakaba barahise bemera ku ikubitiro miliyoni 33,5 yo kujya muri icyo kigega, bitanavuze ko inkunga yabo ari iyo gusa.

Inama njyanama y'Umujyi wa Kigali iherutse guterana igizwe n'abantu 31 nayo ikaba yarahise ikusanya inkunga ya Miliyoni imwe y'amanyarwanda agenewe icyo kigega.

Ministeri y'Imari kuri uyu wa gatanu tariki 16 Kanama ikaba iri busobanurire itangazamakuru ku buryo buri munyarwanda ubishaka, ndetse n'abayobozi batanga amafaranga agenewe icyo kigega cyo kwihesha agaciro binyujijwe mu makarita ya Airtime cyangwa kumakonti mu mabanki y'Abaturage, Banki ya Kigali ndetse na Banki Nkuru y'Igihugu.

Iki kigega, Ministeri y'Imari ivuga ko ari uburyo umuturage ubwe yagira uruhare mu buryo butaziguye mu gufasha imishinga y'iterambere, kwiteganyiriza imbere heza h'igihugu cye no kwihesha agaciro abanyarwanda bagaragaza ubwabo ko hari bimwe mu bibazo byerekeranye n'umutungo w'igihugu cyabo bagerageza kwikemurira.

Numero za Konti zafunguwe na Ministeri y'Imari zo gukusanya amafaranga agenewe Agaciro Development Fund:

National Bank of Rwanda.
Account Number : 120.50.72.

Bank of Kigali
Account Number : 040-0424687-43

Banque Populaire
Account Number: 408-369-34 98-11

Jean Paul Gashumba
UMUSEKE.COM

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment