
Guverineri Uwamariya arasaba ko abayobozi b'ibanze bagaragaza umurava mu kurwanya ubusinzi n'urugomo rubukomokaho
Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Uwamariya Odetta arahamagarira abatuye iyo Ntara bose, by'umwihariko abayobozi mu nzego z'ibanze kubahiriza amasaha yagenwe yo gukingura utubari saa kumi n'imwe no kudukinga saa mbiri mu byaro na saa yine z'ijoro mu mijyi kuko ayo masaha afitanye isano cyane n'umutekano ndetse n'iterambere ry'abaturage.
Mu nama yahuje uyu muyobozi n'abashinzwe umutekano mu Midugudu mu Tugari no mu Mirenge mu Turere twa Rwamagana na Kayonza, Guverineri Uwamariya yanenze bikomeye abayobozi b'ibanze batubahiriza amabwiriza yagenwe y'imikorere y'utubari.
Guverineri Uwamariya agira ati "Kwemerera umuntu uwo ari we wese kwirirwa mu kabari ni ugushyigikira ubunebwe n'ubukene ndetse ni ugutiza umurindi abanyarugomo."

Abashinzwe umutekano mu nzego z'ibanze baratungwa agatoki mu kwimakaza ubusinzi no kurebera urugomo rubukomokaho
Kubera izi mpamvu rero, Guverineri Uwamariya Odetta yibukije abayobozi b'ibanze kuba maso kandi bagakurikirana nta kujenjeka ko utubari twubahiriza amasaha twagenewe yo gukingura no gukinga, bityo abatuye Iburasirazuba bakanasigarana umwanya wo gukora no kwiteza imbere.
Mu Ntara y'Iburasirazuba hose, hagenwe ko utubari tuzajya dukingura imiryango isaa kumi n'imwe z'umugoroba, tugakinga isaa mbiri ahitwa mu cyaro na saa yine mu mijyi igize iyo Ntara.
Guverineri w'iyi Ntara ariko aranenga ko atabona abayobozi b'ibanze bahana abarenze kuri ayo mabwiriza kandi amakuru agaragaza ko ayo masaha atubahirizwa.
Posts Related to Rwanda : Guverineri w'Iburasirazuba aranenga inzego z'ibanze zitagenzura imikorere y'utubari
Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Uwamariya Odette akomeje gushishikariza abaturage gushyira imbaraga mu kurwanya ibiyoyabwenge cyane cyane mu rubiyiruko. Ibi akaba abisaba mu mirenge itandukanye agenda asura ...
Guverineri Uwamariya yatumye ba Gitifu kurahura ubumenyi bazakoresha mu rugamba rw'iterambere Guverineri Uwamariya Odetta uyobora Intara y'Iburasirazuba arahamagarira abaturage n'abayobozi muri iyo Ntara kongera umuvuduko ...
Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, madamu Uwamariya Odette yemereye abarokotse jenoside muri iyo Ntara ko ibibazo byabo agiye kubyitaho ku gipimo kirenze 100% kandi bikazakemuka mu gihe ...
Guverineri w'Intara y'Uburasirazuba Uwamariya Odette arasaba inzego zose z'ubuyobozi mu Ntara y'Uburasirazuba guhaguruka zikarwanya ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge no kunywa ibisindisha mu rubyiruko n'abana, ndetse urwo rugamba ...
Uwamariya Odetta ukuriye FPR Inkotanyi mu Ntara y'Uburasirazuba Umuyobozi w'Umuryango FPR Inkotanyi mu Ntara y'Uburasirazuba arasaba abanyamuryango ba FPR bose muri iyo Ntara guhaguruka bakarwanya ...
Google+
0 comments:
Post a Comment