![Gahunda ya]()
Umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Kayonza watangije gahunda yitwa "Gira inshuti munyakayonza" mu rwego rwo kwitegura isabukuru y'imyaka 25 uwo muryango umaze uvutse.
Muri iyo gahunda hatoranywa abaturage bari mu cyiciro cya mbere n'icyakabiri cy'ubudehe bakennye kurusha abandi bagashakirwa inshuti zibafasha kugira ngo biteze imbere, ariko by'umwihariko mu bitekerezo.
Umuyobozi w'akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, akaba n'umuyobozi wungirije w'umuryango FPR Inkotanyi [vice chairperson] muri ako karere, Mutesi Anitha, avuga ko iyo gahunda izatuma abaturage bari mu byiciro by'ubukene bagarura icyizere kuko bari babayeho nk'abantu bihebye.
Mutesi akomeza avuga ko kugira inshuti bidasobanura ko iyo nshuti izajya ikorera umuturage ibyo ashaka byose, akavuga ko ikigenderewe cyane ari ukuyifasha mu bitekerezo.
Agira ati "Ntabwo inshuti y'umuntu izajya imuha buri kintu cyose, ntabwo ari itegeko. Icyo dushaka ni uko nibura umuntu ufite inshuti bazajya bahura kenshi bakaganira, bagasangira ibitekerezo, ni uburyo bwo gufashanya umuntu kureba kure akamenya icyamugirira akamaro"
Umuyobozi wungirije w'umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw'akarere ka Kayonza akomeza avuga ko hari abaturage usanga bagifite imyumvire iri hasi, bigatuma batabasha kumenya ikintu cyabagirira akamaro, kuko hari n'abatabasha gutekereza ko basubiriza inzu za bo igihe ibyondo byavuyeho nk'uko abivuga.
Gahunda ya "Gira inshuti munyakayonza" ntigarukira ku banyamuryango ba FPR Inkotanyi gusa kuko hari n'abatari abanyamuryango bayirimo. Mutesi avuga ko ari gahunda izakomeza mu karere ka Kayonza na nyuma yo kwizihiza isabukuru y'imyaka 25 y'umuryango FPR Inkotanyi.
Posts Related to Rwanda : Gahunda ya "Gira inshuti munyakayonza" izagarurira abaturage bakennye icyizere
Munyarugendo Manzi Claude, umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Muhoza mu karere ka Musanze atangaza ko umunyamuryango nyawe wa FPR-Inkotanyi agomba kugaragaza aho ahagaze. Ibi yabitangaje ku ...
Guverineri w'intara y'iburasirazuba, Uwamariya Odette, arashima ubufatanye igihugu cy'u Buyapani gifitanye n'u Rwanda ariko by'umwihariko intara ayoboye y'uburasirazuba. Avuga ko uretse kuba igihugu cy'u Buyapani ...
Mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro imyiteguro y'isabukuru y'imyaka 25 umuryango FPR-Inkotanyi umaze ushinzwe wabaye kuri uyu wa 11/08/2012, abakozi b'akarere b'abanyamuryango b'umuryango FPR-Inkotanyi baremeye ...
Nyuma yo kumurikirwa ibyagezweho abaturage bishimanye n'abayobozi babyina tariki ya 20 mutarama,2012 inteko rusange y'umuryango FPR/Inkotanyi yarateranye mu murenge wa Kigembe akarere ka Gisagara ...
Umuyobozi w'akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage yasabye ababyeyi bo muri ako karere gukundisha abana babo ubuyobozi bakiri bato kugira ngo bazakurane ibitekerezo ...
Google+
0 comments:
Post a Comment