Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Ibishya Bikugereho |Amakuru yose mu kinyarwanda: ROBIN VAN PERSIE ATI : “BYE BYE ARSENAL, NDAJE MANCHESTER UNITED” – DORE UKO ABASAZA BUMVIKANYE.

Ibishya Bikugereho |Amakuru yose mu kinyarwanda
ROBIN VAN PERSIE ATI : "BYE BYE ARSENAL, NDAJE MANCHESTER UNITED" – DORE UKO ABASAZA BUMVIKANYE.
Aug 15th 2012, 23:38

Robin-Van-Persie

Robin Van Pesie

Ikipe ya Arsenal imaze gutangaza ko yemeye kugurisha umukinnyi wayo Robin Van Persie ku myaka ye 29 mu ikipe ya Manchester United ku mafaranga bivugwa ko ari hejuru ya miliyoni 20 z'ama pound.

Nkuko bigaragara ku mbuga za Internet z'aya makipe yombi uyu Muhorandi kuri uyu wa kane tariki ya 16/08/2012 nibwo agomba kwerekeza I Manchester gukora ikizamini cy'ubuzima akanumvikana n'iyi kipe ku byo bazamuha.

Ku rubuga rwa Internet rw'ikipe ya Arsenal baragira bati:

" Ikipe ya Arsenal yemeye ko yumvikanye na Manchester United ku mafaranga yo kugura Robin Van Persie, Van Persie azajya I Manchester ku wa kane, Ibindi bitandukanye tuzabibatangariza nyuma"

Sir alex furgson na Arsene Wenger

Ku rundi ruhande Manchester United nayo yatangaje ko yarangije kumvikana na Arsenal kugura uyu mukinnyi wagizwe umukinnyi w'umwaka wa shampiyona uheruka mu gihugu cy'Ubwongereza. Gusa yaba Manchester United cyangwa Arsenal nta kipe yigeze ishyira ahagaragara amafaranga bumvikanyeho cyangwa se ayo bazajya bahemba Van Persie dore ko bose batangaza ko bazatangaza ibindi nyuma.

Robin Van Persie yatsinze ibitego 37 mu marushanwa yose mu mwaka wa shampiyona ushize byatumye yegukana ibihembo byose bitangwa ku mukinnyi mu gihugu cy'Ubwongereza. akaba yari afite amasezerano azarangira mu mwaka wa 2013.

robin van persie ati: "bye bye"

Uyu muholandi ni we mukinnyi wa mbere uvuye mu ikipe ya Arsenal ajya muri Manchester kuva uwitwa Viv Andersonmu mwaka w' 1980. Uyu kandi abaye Kapiteni w'ikipe y'abarashi uyivuyemo mumyaka mike ishize nyuma ya Thierry Henry na Ceck Fabregas. Robin van Persie akaba ashobora kuzagaragara ku mukino wa mbere wa shampiyona ubwo Manchester United izaba isure Everton.

Post By :: Elvis SHEMA / ibishya.biz

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment