Nyuma y’igihe gito gusa ahagaritse imirimo ye yo kuba gouverneur wa California, Arnold Schwarzenegger yagarutse imbere ya camera nyuma yo kugaragara muri filime yabiciye bigacika ya Expendables 1 ndetse na Expendables 2 iri busohoke muri icyi cyumweru, Schwarzenegger akaba agiye kugaragara muyindi filime izitwa “The last stand” izasohoka umwaka utaha mu kwezi kwa mutarama taliki 18 aho azaba akina ari Sheriff Ray Owens.

iyi filime ikazaba ivuga ku mugi muto Arnold Scharzenegger (sheriff Ray Owens) yayoboroga aho yanganga ibikorwa by’ubugizi bwanabi ndetse n’iterabwoba mu mugi we, ibyo byaje guhinduka ubwo imfungwa yashakishwaga na FBI yatorokaga igatorokera muri uwo mugi Sheriff Ray Owens yayoboraga bikaba byaraje kuba intambara ikomoye cyane kubazareba iyi filime murabizi ibyo muzasanga muri iyi filime ni intambara, ubuhanga ndetse n’ubushishozi by’uyu mugabo Arnold Schwarzenegger.

Arnold Schwarzenegger akaba atariwe mu nyamerika wambere uvuye muri politiki agahita yisubirira imbere ya camera kuko na Ronald Reagan wigeze kuba Prezida w’amerika nawe yabikoze, Schwarzenegger akaba atari iyi filime yonyine azagaragaramo kuko afite izindi filime 4 harimo “The Tomb ari kumwe na Stallone (Rambo)”, “Unknown Soldier“, “Breacher” na “The Triplets“.
Post By :: Elvis SHEMA/ ibishya.biz
0 comments:
Post a Comment