Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Ibishya Bikugereho |Amakuru yose mu kinyarwanda: WILL.I.AM AGIYE GUSUBIRA MU MASHURI MU ISHAMI RYA COMPUTER SCIENCE

Ibishya Bikugereho |Amakuru yose mu kinyarwanda
WILL.I.AM AGIYE GUSUBIRA MU MASHURI MU ISHAMI RYA COMPUTER SCIENCE
Aug 14th 2012, 16:57

Umuhanzi Will.i.am wahoze mu itsinda rya Black eyed peas mbere yuko batandukana ubu akaba asigaye aririmba kugiti cye aho amaze gukora indirimbo nyinshi harimo nka this is love n’izindi nyinshi, ubu yamaze gutangariza ikinyamakuru the Mirror k’umwaka utaha azasubira mu mashuri gukurikirana amasomo mu ishami rya Computer science.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cya the mirror ngo iyo arebye ibintu abantu bize computer science bakora yumva nawe yifuza mu myaka irimbere kuzaba ameze nka steve jobs

Abantu bakora ama codes ndabishimira cyane, ndabemera nt’abantu bazi ubwenge bose, ati abantu bandika indirimbo ndabemera, abaririmbyi nabo ndabemera ariko umuntu wandika code kurinjye n’akarusho kuko mbona akuriye abo bose, porogaramu zose bakoresha niwe uba warazikoze, kubwibyo nanjye ngomba kubyiga nkajya nikorera ama porogaramu .

Kuva mfite imyaka 17 narimfite intego nihaye yibyo nzageraho byinshi muribyo nabigezeho byose ariko nsigaje kimwe gusa aricyo kwiga computer science.

Ndifuza ko mugihe nzaba nshaje mfite nk’imyaka nka 57 nzaba nkiri mu mitima ya benshi kubera ibyo nzaba narakoze ntabundi buryo rero nzanyuramo uretse kujya muri codes, ati kwandika indirimbo byo n’ibintu bisanzwe kandi byoroha ariko kwandika codes s’ibintu byaburi wese.

 

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment