Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Ibishya Bikugereho |Amakuru yose mu kinyarwanda: “NAGEZE KWIVUKO RYA HIP HOP ABANYARWANDA MU NYITEGE MU MINSI IRIMBERE NIMVA MURI AMERIKA” – IGISUMIZI RIDERMAN

Ibishya Bikugereho |Amakuru yose mu kinyarwanda
"NAGEZE KWIVUKO RYA HIP HOP ABANYARWANDA MU NYITEGE MU MINSI IRIMBERE NIMVA MURI AMERIKA" – IGISUMIZI RIDERMAN
Aug 17th 2012, 11:41

Igisumizi gikuru, Umuhanzi Riderman nyuma yo kwerekeza muri Leza zunze ubumwe z’Amerika aho yari agiye mu gikorwa cyahujije abahanzi bakora injyana ya Hip Hop bo mu bihugu bitandukanye byo kw’isi akegenda ahagarariye igihugu cyamubyaye cyu Rwanda, aho agomba kumara ibyumweru bigera kuri 3 akagaruka i Rwagasabo mu bisumizi.

 

Riderman akigera muri Amerika ari imbere y'ishusho y'abirabura baharaniye ubwigenge bw'amerika

Rideman akaba yarerekeje muri amerika mu matariki 20 z’ukwezi kwa Nyakanga, aho igikorwa yari agiyemo cyari kubera mu mugi wa Washington DC, bakaba baraje no gutembera muyindi migi itandukanye ya leza zunze ubumwe z’amerika aho bagenda basura ahantu hatandukanye hakomeye haranze amateka ya yinjyana ya Hip Hop.

 

Riderman n'umu raperi Fou Brookly imbere yaho Bigg Natorious yakuriye

 

Nkuko Riderman yabitangaza abicishije kuri Twitter ndetse na Facebook yagize ati:

Nkumbuye u Rwanda, nkumbuye ibisumizi byose aho biri ndetse naho biva bikagera, ahandi muri Amerika nabashije kugera ku mizi ya Hip Hop nyayo, nahigiye ibintu byinshi cyane byateza injyana ya Hip Hop mugihugu cyanjye cyu Rwanda mu nyitege mu minsi irimbere ningera aho i Kigali nzaba mbafitiye ibintu byinshi byiza kandi bishyashya, naho abatekereza ko nahera muri Amerika musubize amerwe mwisaho kuko nkunda u Rwanda kandi ndufitemo ibikorwa byinshi ntasiga.

Riderman yifotoza aho ari muri Amerika

 

Riderman bikaba biteganyijwe ko azagaruka mu Rwanda mu minsi iri imbere aho azataramira abantu muri album launch ya Paccy yise “Miss President”, ndetse bikaba binateganyijwe ko ashobora no kwerekeza mu gihugu cy’ubuhinde gutaramira abafana baho.

Tukaba tumwifurije ibihe byiza muri Amerika azatubera ambasaderi mwiza.

Post By :: Elvis SHEMA / ibishya.biz

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment