Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Ibishya Bikugereho |Amakuru yose mu kinyarwanda: GUHA ABAFANA BANJYE AGACIRO NDETSE NO KUGIRA UBUSHAKE NO KWIGIRIRA ICYIZERE NIBYO BITUMYE NGEZE AHA NGEZE- BRUCE MELODIE.

Ibishya Bikugereho |Amakuru yose mu kinyarwanda
GUHA ABAFANA BANJYE AGACIRO NDETSE NO KUGIRA UBUSHAKE NO KWIGIRIRA ICYIZERE NIBYO BITUMYE NGEZE AHA NGEZE- BRUCE MELODIE.
Aug 15th 2012, 05:57

N'ubwo nta gihe kinini aramara mu ruhando rwa muzika Nyarwanda, Bruce ITAHIWACU umaze kumenyekana cyane ku kazina ka Bruce Melodie nk'umwe mu bahanzi nyarwanda bamaze kumenyekana cyane kubera ijwi rye rwiza.

Bruce Melodie

Bruce Melodie akaba yaratangiye umuziki akiri umwana muto ubwo yaririmbaga muri korali y’abarokore akaza kujya muri studio bwambere mu mwaka wa 2006 kwa producer Jackson daddoey na murumuna we Naason akarayo indirimbo itarabashije gusohoka, yaje gusubira muri studio mu mwaka wa 2010 nkora indirimbo yiswe Inkovu ndetse no mu mwaka wa 2011 nkora indi ndirimbo yiswe Ngiye kubivuga ariko izi ndirimbo ntiza menyekanye cyane kubera kubura umwanya kubera amasomo, ariko ubu nkaba narayarangije mu mwaka ushize wa 2011.

uyu musore Bruce Melodie tukaba twaraganiriye nawe tukamubaza ibanga yaba akoresha kugirongo amenyekane cyane kandi nta gihe kinini amaze muri muzika, adusubiza ati:

yego ntagihe kinini ndamara mu ruhando rwa muzika, kuri ubu nkaba mfite indirimbo zigera kuri 5 harimo Tubivemo, Telephone n’indirimbo nshyashya mperuka gusohore yitwa Uzandabure; impamvu nyamukuru ituma ngera kubyo nifuza n’ubushake n’icyizere ndetse no guha agaciro abafana kuko ni abagaciro kanini cyane imbere y’amaso yanjye.

Bruce Melodie akaba yarakomeje avugako mu buhanzi bwe ashimira cyane producer Fazzo; akaba ariwe bakoranye izi ndirimbo zose ndetse hakaba nta nimwe itarakunzwe muri izi ndirimbo ze zose uko ari eshatu amaze gushyira hanze.

Bruce melodie akaba yitegura gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye Telephone akaba ari bugere hanze kuri uyu munsi, akaba ari no gukora indirimbo nshyashya ikiri muri studio ikaba izagera hanze mu minsi mike iri imbere.

Dore video ya Tubivemo by Bruce Melodie

 

ese kuzamuka kwe Bruce melodie wowe urabibona ute?

Post By :: Elvis SHEMA / ibishya.biz

 

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment